Umwe mu myanzuro yavuye mu nama mpuzamahanga yaberaga i Kigali yiga kuri Jenoside usaba Abanyarwanda kurushaho kugira uruhare mu bushakashatsi, no kwandika ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo bigaterwa n’uko ngo byagaragaye ko bamwe mu bantu bo hanze bagoreka amateka y’u Rwanda ku nyungu zabo.
Inama mpuzamahanga yigaga kuri Jenoside yasojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Nyuma y’ibiganiro byibanze ku kureba ibyateye Jenoside, uko abayirokotse babayeho, aho igihugu kigeze cyiyubaka n’ibindi abari bayiteraniyemo bafashe imyanzuro igamije guhangana n’ibibazo byagaragajwe.
Umwanzuro wa mbere na mbere usaba Abanyarwanda kurushaho kugira uruhare m’ubushakashatsi, inyandiko no gushyira hamwe inyandiko zirebana na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Perezida w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside avuga ko uwo mwanzuro ugamije kumenyekanisha ibyo Abanyarwanda bo ubwabo bavuga kuri Jenoside, kuko byagaragaye ko hari abanyamahanga bayivugaho cyangwa bakayandikaho mu buryo bw’ibinyoma kubera inyungu zabo.
Mu yindi myanzuro harimo ko hagomba kuganirwa ku nzira zinoze zakoreshwa mu kwigisha Abanyarwanda bo ubwabo amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside bityo Abanyarwanda bato bagakura bazi ukuri. John Rutayisire avuga ko intego z’iyi nama zagezweho kuko harimo kumenyekanisha ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, hakabaho kubyibuka kandi uko byibukwa bikanabikwa.
Iyi nama yateguwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ikaba itegurwa buri mwaka ibanjirije icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


















TANGA IGITEKEREZO