Mu kiganiro umuyobozi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo muhanda (Traffic police), Chief Supt Sano Vincent, yagiranye n’Imvaho Nshya araburira bamwe mu bashoferi b’ibinyabiziga batubahiriza amategeko n’amabwiriza ashyirwaho ko igikwiye kandi cyiza kuri bo ari ukumvira kuko atari ibyo hari ingaruka zitari nziza zibategereje.
Ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda ngo ni ikibazo kitareba gusa urwego rwa Polisi, ngo ni ikibazo rusange, aho buri wese asabwa kugira icye kuko ibibera mu muhanda bigira ingaruka kuri buri wese mu buryo bumwe cyangwa ubundi .
Umuyobozi wa Traffic Police aragaruka ku ngero zimwe na zimwe z’amakosa usanga kenshi abatwara ibinyabiziga bakora kandi babizi neza ko amwe ashobora gukurura cyangwa guteza ibyago n’ingorane bikomeye. Icyibanzweho cya mbere ni inzira z’abanyamaguru zishyirwa mu muhanda zizwi ku izina rya “zebra crossing “ aho usanga abatwara ibinyabiziga birengagiza nkana uburenganzira bw’abanyamaguru mu gihe bakagombye kuba aba mbere mu kubwubahiriza kugira ngo bafashe mu kurinda ingorane n’impanuka za hato na hato zishobora kuboneka.
N’ubwo umushoferi yaba afite uburenganzira bwo gutambuka mbere abuhawe na ya matara yaka ku mihanda benshi bita feu rouge, mu gihe ageze kuri izi nzira zagenewe abanyamaguru agomba guhagarara umunyamaguru akabanza gutambuka.
Ubusanzwe iyi mirongo ikunda kugira ibara ryera n’iryirabura n’ubwo hari aho usanga hakoreshejwe irindi bara nk’umuhondo. Umuyobozi wa polisi yo mu muhanda asobanura ko icya ngombwa kiba kigenderewe ari uko iki kimenyetso utwaye ikinyabiziga aburirwa, akakibona akiri kure yaho kugira ngo ahagere yiteguye haba ku kugabanya umuvuduko ndetse no guhagarara mu gihe cya ngombwa agomba kubahiriza bwa burenganzira bw’umunyamaguru.
Uretse guhana bikorwa n’uru rwego rwa polisi rushinzwe umutekano mu muhanda rushingiye ku mategeko, ngo hari no guhugura no kwigisha binyuze mu nzira zose zishoboka kugira ngo buri wese yumve umumaro wo kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga abakoresha umuhanda .
Muri uku kutubahiriza aya mategeko n’amabwiriza, abashyizwe mu majwi cyane ni abatwara moto, aho uyu muyobozi avuga ko n’ubwo n’abandi bakora aya makosa, ariko abamotari bo ngo barakabije.
Mu gihe batumviye itegeko ntayindi nzira iba isigaye uretse kwakira ibihano. Izi “zebra crossing” cyangwa se aha hantu hagenewe inzira z’abanyamaguru bambukiranya umuhanda ngo zikunze gushyirwa ahegereye amashuri, amasoko, insengero… mbese ahantu hari abantu benshi bambukiranya umuhanda hagamijwe kubaha uburenganzira bwo kwambuka nta nkomyi. Gusa nanone n’ubwo ubu burenganzira bwo kwambuka ku banyamaguru buhari banakangurirwa ndetse bagasabwa kubukoresha neza bitondera kwambuka kuko hari ubwo nabo baba bagomba gutanga inzira kugira ngo n’ibinyabiziga bigende mu gihe bya bimenyetso bijyanye n’amatara byabimweretse. Abarenze kuri aya mategeko n’amabwiriza nibo bahura n’ibihano kuko iyo itegeko ririho ubundi rijyana n’ibihano mu gihe umuntu ataryubahirije .
Chief Supt Sano Vincent aranaburira cyane abantu bose bashyira ibirahuri bya fime (fumes) cyangwa se bimwe bashyira ku modoka bigatuma uri inyuma atabona umuntu uri imbere, ko byaba byiza bubahirije amategeko, ibyemezo n’amabwiriza aba yashyizweho kuko byose bikorwa ku bw’ineza n’umutekano w’abantu n’ibyabo, harimo n’aba ubwabo babitwara kuko singombwa gutegereza kugerwaho n’ibihano kandi hari uburyo bwo kubikumira .
Sano avuga ko uretse imodoka zifite fime zakoranywe n’ibirahuri mu ruganda, nta modoka yemerewe kugira izi fime itabifitiye uburenganzira. Izakozwe ziryo nazo ngo ziba zizwi. Akomeza avuga ko kuzamura imyumvire mu batwara ibinyabiziga ari byo bizatuma habaho gukumira no kugabanya impanuka n’ingorane zikunze kuboneka mu muhanda, aho guhora umuntu akorera ku jisho cyangwa se ngo agende yikandagira yumva ko ari bufatwe kubera kunyuranya n’amategeko n’amabwiriza aba yatanzwe.
Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO