«Kuba intwari birashoboka, ariko biraharanirwa ». Aya magambo yagarutsweho anashimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu ku rwego rw’akarere.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu karere ka Ruhango umunsi mukuru w’intwari z’igihugu wizihirijwe mu midugudu yose. Ku rwego rw’akarere, wizihirijwe mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, ahahuriye abaturage bo mu tugari twa Munini na Nyamagana, bari biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Hari kandi abagize Komite Nyobozi y’akarere, abahagarariye ingabo na Polisi mu karere, abakozi b’akarere n’ab’umurenge wa Ruhango.
Umuyobozi w’akarere, Mbabazi François Xavier, yabwiye abitabiriye ibi birori ko umunsi nk’uyu ari uwo kuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa byaranze intwari zibukwa, ukaba n’umwanya wo kubigiraho ingero nziza zo gukurikiza mu mibereho ya buri munsi kugira ngo abanyarwanda babashe kwiyubakira igihugu. Yasabye buri wese guhora asuzuma niba ibikorwa bye biganisha mu nzira y’ubutwari, guharanira kuyigendamo igihe cyose, no kutagamburuzwa n’ibyo ari byo byose bayihuriramo.
Muri rusange, mu mirenge yose igize Akarere ka Ruhango, ibirori byaranzwe n’ibiganiro ku mateka yaranze intwari zibukwa kuri uyu munsi, abantu bakangurirwa guharanira kugira umuco w’ubutwari no kugera ikirenge mu cyazo.
Mu bindi byaranze uyu munsi, harimo kuremera abakene aho mu murenge wa Ntongwe bishyuriye ubwisungane bwo kwivuza imiryango 30 y’abantu bagera ku 150, banagenera matela ingo 11. Mu Byimana, mu mudugudu wa Rugerero Akagari ka Kamusenyi, baremeye umubyeyi w’umukene ufite abana babiri batsindiye kujya mu mashuri yisumbuye, bakaba bamuhaye amafaranga 17500 n’amakaye yabo, na ho Paruwasi ya Byimana ikaba yamwemereye inkunga itahise itangazwa.
Mu kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana, Mugambira Denys, yatanze ubuhamya ku buzima bw’imwe mu ntwari zibukwa kuri uyu munsi, akaba anakomoka muri ako kagari, ari we Rwagasana Michel. Barabyirukanye kandi azi neza Rwagasana Michel.
























TANGA IGITEKEREZO