00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatunze agatoki itangazamakuru mpuzamahanga

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 5 September 2012 saa 11:31
Yasuwe :

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda NURC (National Unity and Reconciliation Commission) irashishikariza Abanyamakuru bo mu Rwanda kutareka Abanyamakuru bo mu mahanga kwivugira ibyo bashatse ku Rwanda, ko nabo bakwiye kugira ubushobozi bwo kuvuga uko ibintu bimeze kuko aribo bafite amakuru nyayo ku bibera mu Rwanda.
Ibi ni ibisabwa n’Abayobozi ba NURC, mu kiganiro nyunguranabitekerezo bagiranye n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 5 Nzeri 2012 i (…)

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda NURC (National Unity and Reconciliation Commission) irashishikariza Abanyamakuru bo mu Rwanda kutareka Abanyamakuru bo mu mahanga kwivugira ibyo bashatse ku Rwanda, ko nabo bakwiye kugira ubushobozi bwo kuvuga uko ibintu bimeze kuko aribo bafite amakuru nyayo ku bibera mu Rwanda.

Ibi ni ibisabwa n’Abayobozi ba NURC, mu kiganiro nyunguranabitekerezo bagiranye n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 5 Nzeri 2012 i Kigali.

Dr Habyarimana Jean Baptiste, mu kiganiro ni IGIHE.com, agira ati “ Twatumije ikiganiro n’abanayamakuru kugira ngo twungurane ibitekerezo mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge turimo, turebere hamwe ibibazo bibubangamiye muri iki gihe”.

Avuga ko hari ibibazo biri mu karere, mu madini, mu bitangazamakuru byo hirya no hino, n’ibibazo biri mu gihugu imbere bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Iyi Komisiyo yifuza ko abanyamakuru bayifasha kwirinda inkuru z’ibihuha Dr Habyarimana agira ati ” Twifuzaga ko Abanyamakuru badufasha kwirinda inkuru z’ibihuha, zidafite ishingiro, ahubwo dufatanye akazi ko gusesengura izitambuka mu binyamakuru byo hirya no hino, kugira ngo dushobore kuziyungururira hamwe, tugeze inkuru zifite ireme, zifitiye akamaro Abanyarwanda”.

Dr Habyarimana avuga ko ikibaye cyose kitahungabanya Abanyarwanda mu rwego bamaze kugeraho mu nzira yo kwiyubaka, nta kigomba kubarangaza kuko inkuru nyinshi zidafite ishingiro ziba zigamije kubatesha umurongo.

Amacakubiri yo muri ADEPR

Ku kibazo cy’amacakubiri avugwa muri ADEPR (Association Des Eglises Pantecotes du Rwanda), Bishop Bucyahana John, Perezida wa NURC agira ati “Ikibazo cya ADEPR ni ikibazo kitoroshye cyatangiyre mu 1995 kugeza uyu munsi . Ikibazo kireba Abanyarwanda basaga ibihumbi 800. Nubwo ari ikibazo kidakemuka, umuti wacyo ugomba guturuka muri ADEPR ubwayo, uhereye ku bayobozi no kubayoboke”.

Bishop Bucyahana avuga ko bafite icyizere cy’uko ibyo bibazo bizakemuka kuko ADEPR ikorera mu Rwanda, igihugu gifite umurongo kigenderaho, ni itorero ryigisha ubutumwa bwa Kristu, naryo rigomba kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Ibyo bishoboka impande zihanganye zicaye hamwe zikisjhakira ibisubizo.

Burasa Oswald, umunyamategeko muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko ikibazo cya ADEPR mu rwego rw’amategeko cyakemutse, kuva hajyaho itegeko ribagenga ko igisigaye ari uko ubwabo bicara hamwe bakikemurira ibibazo biri hagati yabo. Leta ifite inshingano zo kubafasha kwikura muri izo ngorane kuko ari Abanyarwanda, bafitiye akamaro igihugu.

Nubwo bwose inama yabaye mu bw’isanzure bw’ibitekerezo, hari ariko bamwe mu banyamakuru batanyuzwe n’uko yateguwe. Tambineza Ange Soubirous, Umunyamakuru wa Nations Media Group muri Radio ya KFM, mu kiganiro na IGIHE.com agira ati ”Twunguranye ibitekerezo byinshi mu buryo bwiza, ibyo twavuzeho byari byinshi cyane, ariko ntabwo bigeze baba “specifique” (kurasa ku ntego) ku murongo ngo batwereke ibyo tugomba kuvugaho”.

Tambineza akomeza agira ati “Nabonye ko abanyamakuru bari bafite ibibazo byinshi, kiriya gice cy’ubumwe n’ubwiyunge ni igice gifite ubuzima bwinshi, bunini bw’igihugu bw’abaturage bose kandi ibibazo mu Banyarwanda no muri sosiyete zose ntibijya bishira. Abanyamakuru bari bafite ibibazo byinshi, abayobozi muri Kmisiyo bageragejke kubisubiza ariko njye nasanze babisubije mu buryo bwa politiki cyane, babinyura hejuru”.

Usengimana Lucien, Umunyamakuru ukorera Radio Inteko, we avuga ko bigaragara ko Itangazamakuru rititaweho cyane, ibyo bituma abanyamakuru bashobora gukora amakosa. Ikindi ni uko ridafite amikoro ahagije bituma abanyamakuru badashobora gucukumbura neza inkuru.

Bishop Bucyahana John, Perezida wa NURC, asaba ko abanyamakuru barangwa no kugira umutima ukunda igihugu, gukora inkuru zigirira akamaro Abanyarwanda mu nzira y’ubumzwe n’ubwiyunge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .