Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) yasohoye raporo ivuguruza iya Komisiyo ishinzwe gucukumbura ibibazo binyuranye mu Nteko Ishingamategeko yavugaga ko abayobozi bakuru bakoresheje nabi ingengo y’imari yagenewe kubaka urugomero rwa Rukarara, ndetse Inteko rusange umutwe w’Abadepite yemeje ivanwaho ry’ibirego ku bayobozi bose bari batunzwe agatoki muri iyo raporo.
Ibi bije nyuma y’aho Komisiyo ishinzwe ubucukumbuzi mu Nteko Ishingamategeko, ikoze raporo mu kwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka, nyuma yo gusura ahubakwa urugomero rwa Rukarara igasanga rutanga amashanyarazi angana na megawati ebyiri mu gihe rwari rwarateganijwe gutanga megawati icyenda.
Muri iyo raporo bamwe mu bayobozi bakuru bo muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, abari abayobozi cyangwa n’ubu bakiyobora muri Ministeri y’ibikorwaremezo, EWSA n’ibindi bigo bashinzwe imyubakire y’urugomero rwa Rukarara bari batunzwe agatoki mu kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga yagombaga kubaka urwo rugomero.
Mu bari batunzwe agatoki harimo Ministiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa n’Umunyamabanga uhoraho KampetaSayinzoga; abari abanyamabanga ba Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Albert Butare na Ruhamya Coletha, abayobozi bakuru ba EWSA ndetse n’abandi, bose bashinjwaga gukoresha nabi ingengo y’imari yari yaragenewe kubaka Rukarara.
Amakuru dukesha Kigali to day avuga ko iyi raporo yababaje benshi muri aba bayobozi, aho bamwe bagiye bamera nk’abatonganya Komisiyo ya PAC ubwo yakoraga raporo ivuguruza iya mbere.
Kampeta Sayinzoga yabwiye iyi Komisiyo ko yababajwe cyane no kubona bakora raporo ku muntu kandi batarabanje kumwegera ngo bamubaze.
Umunyabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi ndetse n’abandi bamwe muri bo bibajije impamvu ari bo babazwa ibya Rukarara kandi bitari biri mu nshingano zabo mbere yo guhabwa imyanya barimo.
Raporo nshya PAC yakoze nyuma yo kuganira n’aba bayobozi, ndetse no gusura urugomero rwa Rukarara rurimo kurangizwa kubakwa ivuga ko uru rugomero rutanga amashanyarazi angana na megawati 9.16 mu gihe rwateganijwe kuzatanga megawatt 9.5.
PAC yahise yanzura ko itesheje agaciro raporo yakozwe na Komisiyo y’icukumbura, inasaba abadepite bayikoze bayobowe na Karema Evode kwitaba Komisiyo ishinzwe imyitwarire (discipline) mu nteko, mu rwego rwo kwisobanura ku makosa bakoze.
Kuri uyu wa gatatu tariki 01 Kanama 2012, Inteko rusange y’umutwe w’abadepite irakomeza kumva ibibazo n’ibitekerezo binyuranye ku iyubakwa ry’urugomero rwa Rukarara, ryatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika.
























TANGA IGITEKEREZO