Abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, mu midugudu ya Taba na Binunga baravuga ko kuba Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, amazi n’isukura (EWSA) cyarabafungiye amwe mu mavomo bahuriragaho bibatera gukora urugendo rurerure bashaka amazi aturuka ku masoko, ubundi byakwanga bakavoma ibirohwa.
Umwe muri aba baturage utashatse ko izina rye rimenyekana, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko hashize igihe kigera ku mezi abiri aya mazi afunze. Ntazi neza icyatumye EWSA iyafunga.
Mazimpaka Christophe umuyobozi w’Umudugudu wa Binunga we yatangaje ko EWSA yabijeje gukemura vuba ikibazo cy’aya mazi vuba, ubu ngo baracyategereje ko bishyirwa mu bikorwa.
Mazimpaka kandi yongeyeho ko kuba aya mazi yarafunzwe byatumye abaturage berekeza gushaka amazi mu gishanga aho bita Rwakamanzi.
Avuga ko amazi yaho atizewe kubera umwanda uharangwa, ndetse akenshi habera imvururu, abavomyi bayarwanira ku buryo umutekano waho utizewe.
Twashatse kumenya intandaro y’ifungwa ry’ayo mavomo, ku murongo wa telefoni, Minani Théoneste, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amazi muri EWSA ntiyagira icyo atangaza.



















TANGA IGITEKEREZO