00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimironko: Isenywa ry’umuhanda nti ryashimishije bamwe mu baturage

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 4 September 2012 saa 02:46
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kimironko Akagari ka Bibare bagaragarije ubuyobozi bw’uyu Murenge uburyo umuhanda uca haruguru hafi y’ingo zabo ubabangamiye, Umurenge nawo ufata umwanzuro wo gusenya umuhanda, bamwe mu bakoreshaga uyu muhanda ariko ntibyabashimishije.
Uyu muhanda ni umuhanda w’igitaka uturuka ku muhanda munini uva ku isoko ryo ku Kimironko, ugaca ku ishuri rya Kigali Parent’s ukagera aho bita kuri 12.
Uyu muhanda utambika ugana ku ishuri rya Exella ndetse, akaba (…)

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kimironko Akagari ka Bibare bagaragarije ubuyobozi bw’uyu Murenge uburyo umuhanda uca haruguru hafi y’ingo zabo ubabangamiye, Umurenge nawo ufata umwanzuro wo gusenya umuhanda, bamwe mu bakoreshaga uyu muhanda ariko ntibyabashimishije.

Uyu muhanda ni umuhanda w’igitaka uturuka ku muhanda munini uva ku isoko ryo ku Kimironko, ugaca ku ishuri rya Kigali Parent’s ukagera aho bita kuri 12.

Uyu muhanda utambika ugana ku ishuri rya Exella ndetse, akaba ari nawo abantu bacamo bagana mu Mudugudu w’Imena ho mu Kagari ka Bibare.

Ubwo IGIHE.com twageraga kuri uyu muhanda twasanze koko warasenywe barasize akayira gato cyane k’abanyamaguru, nabwo ku kabisikanaho n’ihurizo.

Intandaro y’isenywa ry’uyu muhanda

Ku ruhande rumwe rw’uyu muhanda hatuye imiryango ingo, ariko zikaba zifite impungenge ziterwa n’amazi amanuka mu miyoboro y’amazi agahurira mu wundi muyoboro uri hafi y’urugo rwabo, ndetse n’ivumbi ryinjira mu gihe cy’izuba, aha ngo Umurenge wa Kimironko wabonye koko ko ari ikibazo, noneho utangira kugishakira umuti n’uko cyakemuka.

Ibi ngo byahawe agaciro kubera ko bamwe mu baturage bigeze guterwa n’amazi mu mwaka 2006 bagahamagara ubuyobozi bakabibereka, muri uyu mwaka uyu muhanda ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kuba bawusenye.

Nyuma y’igihe kinini abaturage barabuze aho baca, baje gufata umwanzuro wo gushaka uburyo uyu muhanda wari warasenywe wakongera ukubakwa.

Umugabo witwa Mazimpaka ndetse na Ruberwa baje gushyira hamwe barongera bakoresha uyu muhanda uba nyabagendwa.

Mu minsi ishize abaturage bongeye gutakambira ubuyobozi bw’Umurenge bavuga ko babangamiwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Nirere Théophile, nk’uko yabidutangarije, ngo babonye Umurenge utashobora kubyirengera noneho woherezayo ubizobereyemo kandi ubifite mu nshingano mu murenge ngo agende yige kuri iki kibazo, ashake uburyo cyakemuka, agezeyo ategeka ko basenya uwo muhanda.

Ubu abantu banyuraga muri uyu muhanda basigaye bazenguruka bagaca mu muhanda wapfuye unyura hagati y’Umudugudu w’Imena n’Umudugudu w’intashyo.

Abaturage batuye uyu mudugudu w’Imena hari icyo babivugaho

Umusaza twasanze aha ku muhanda ashaka gutambuka yagize ati ”Abanyarwanda bakunda gusenya koko! Uyu muntu afite imbaraga zingana iki ku buryo atanga itegeko umuhanda ugasenywa? Nk’ubu bamureze yasobanura iki?”

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko ibi bintu bimaze imyaka myinshi, kuko uku kutumvikana ku muhanda kw’abaturage bo mu Mudugudu w’Imena n’uyu muturage byatangiye mu mwaka wa 2006, nyamara akarere kakaba ntacyo kabikoraho.

Mu kiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Nirere Théophile, yadutangarije ko iki kibazo bakizi, ariko bo ubwabo nk’umurenge bakaba batakishoboza . Ati ”Inyigo irimo gukorwa bizakemuka mu minsi ya vuba. Na none ntabwo twakwemera ko umuntu umwe ubuzima bwe bwangirika tubibona.”

Itegeko rigenga iby’imbago z’umuhanda, rivuga ko imihanda yo mu cyaro abantu bagomba kubaka kuri metero 12 uturutse ku murongo ugabanyamo umuhanda kabiri.

Igipangu cy’uyu muturage kiri nko kuri metero 7 bivuzeko atuye mu muhanda.

Umwe mu baturage witwa Muhiza Etienne wari washyizwe mu majwi ko ariwe nyirabayazana w’isenywa ry’umuhanda nyuma yo kuvugana nawe yabihakanye yivuye inyuma avuga ko icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi ko nta bubasha afite bwo kuba yakora ibyo, kandi ngo icyo kibazo cyari kibangamiye abaturage.

Ibi kandi abihuriyeho na bamwe natiye muri uwo Mudugudu, kuko ngo bose ikibazo cy’amazi cyari kibabangamiye kubera ko habaye amakosa ku ikubitiro ahari kuzanyura ruhurura hatanzwe ikibanza bituma amazi akatishwa ari byo nyirabayazana yo kuba menshi akarenga iteme agazenyera abaturage.

Aho mubona niho baciriye umuhanda
Ngako akayira kasizwe ngo abanyamaguru bajye bakifashisha
Ngiyo imodoka yari ije isanga umuhanda waraciwe
Nguwo umuhanda abatuye aka gace basigaye bifashisha kuhacisha imodoka ni ihurizo
Uyu muhanda waciwe niwo wri muzima

Foto:Olivier Rubibi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages