Uyu ni umusore ufite imyaka 21 y’amavuko witwa Soko Salim, watawe muri yombi ubwo yari agerageje kwiba Banki ya ECOBANK ishami rikorera i Nyamirambo mu Biryogo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2012 saa sita z’amanywa, akaba ariko umugambi we waburijwemo, kuko yahise atabwa muri yombi.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko uyu musore wari ugiye gukora ubwo bujura akoresheje igikinisho gifite isura ya masotera (Pistol) yagisize irangi ry’umukara, ku buryo umuntu yikanga ko ari imbunda nyayo koko .
Ngo mu gihe yari atanze igikapu muri banki ngo umukozi wari urimo gutanga amafaranga amushyiriremo, umukozi ukora isuku yarinjiye abonye batewe asubira inyuma akomera ko batewe n’umujura ufite imbunda, ubwo nibwo bahise bamuta muri yombi.
Aho afungiye kuri Station ya Polisi ku Muhima, Soko Salim yatangaje ko n’ubwo yari agiye kwiba banki atari we wabyikoreshaga ahubwo ngo yari gatumwa.
Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege avuga ko iperereza ririmo rikorwa ari ryo rizagaragaza imiterere y’ikibazo.
Gusa icy’ibanze ku iperereza ngo ni uko hari umuntu wafatiwe mu gikorwa cy’ubujura, kandi ngo hari n’amategeko agihana.
Umuvugizi wa Polisi ashima abaturage batabaye bigatuma umugambi wo kwiba ECOBANK upfuba.
Iki kibazo cy’uyu muntu winjije igisa n’intwaro muri banki kibaye mu gihe ku byicaro bya banki zitandukanye hagaragara uburyo bwo gusaka abazinjiramo ngo harebwe ko nta byateza umutekano muke bafite, gusa ubu buryo ntiburagera ku mashami menshi y’ayo mabanki.
Foto:Saadah H.



















TANGA IGITEKEREZO