Ubwo abandi bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli ku wa 25 Ukuboza 2012, mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali umuryango wa Nzabonimpa Viateur wo wari mu marira y’urupfu rwe bikekwa ko rwaba rwaratewe n’inkoni ashobora kuba yarakubiswe n’umucuruzi Akimana Jeanette yarangiza akamujyana kuri Polisi avuga ko yamwibye udufuka tune tw’umuceri.
Bamwe mu bakoranaga akazi k’ubukarani na Nzabonimpa bavuga ko uyu mugabo yakubitiwe mu iduka ry’uyu mucuruzi , nyuma akajyanwa kuri Polisi ku murenge wa Nyarugenge.
Aba bakarani bavuga kandi ko ubusanzwe nta muntu wijyanira ukekwaho icyaha kuri Polisi, ko ahubwo polisi iza kumufata cyane ko uyu we yari hafi. Ibi babishingiraho bakavuga ko uwakubiswe baba baramujyanye kuri Polisi bamaze kumukubita koko.
Umwe mu bacuruzi utashatse ko izina rye ritangazwa, yadutangarije ko we baturanye ariko ngo atabonye bakubita uyu mugabo, keretse ngo niba baramukubitiye mu iduka imbere.
Umugore wa Nzabonimpa ariko avuga ko umugabo we yari yabuze ku wa gatanu w’icyumweru gishize ariko akaza kubwirwa ko yafunzwe ashinjwa kwiba udufuka tune tw’umuceri turimo ibilo ijana by’umuceri twose. Yongeraho ko yasabye uyu mucuruzi imbabazi ngo afunguze umugabo we kuko n’ibyavugwaga ko byibwe byari byanabonetse, ariko bakamubwira ko bidashoboka.
Aha ni ho ahera avuga ko umucuruzi yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, kuko ngo ibye byari byabonetse ku buryo bitari ngombwa ko yanafungwa.
N’ubwo bimeze bityo ariko uyu mucuruzi we avuga ko atigeze akubita cyangwa ngo akubitishe Nzabonimpa. Avuga ko bamwijyaniye kuri Polisi akanamujyana mu modoka ye bwite, kandi ko bagenda bajyanye n’ushinzwe umutekano muri Cooperative Ukwezi y’abakarani ari nayo uyu mugabo yabagamo.
Ku ruhande rwa polisi, umuvugizi wayo Supt. Badege Theos yadutangarije ko hafashwe umwanzuro wo kujyana umurambo w’uwishwe ku bitaro ngo harebwe icyamwishe.
Usibye Nzabonimpa kandi hari n’undi mugenzi we na we baba barakubitiwe hamwe banajyaniwe rimwe kuri kuri Polisi yari kumwe na mugenzi we wundi na we kuri ubu ngo akaba ameze nabi bikaba bivugwa ko yaba ari mu bitaro.



















TANGA IGITEKEREZO