00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga w’ingengo y’imari ya 2012-2013 ivuguruye waremejwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 February 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Rwangombwa John, kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013 yatangaje ko miliyari zisaga 160 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo ziziyongera ku ngengo y’imari ya leta ya 2012/2013 ivuguruye.
Ubwo yagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013, abadepite bemeje ishingiro ry’uyu mushinga.
Minisitiri Rwangombwa yavuze ko nubwo habayeho imbogamizi (…)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Rwangombwa John, kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013 yatangaje ko miliyari zisaga 160 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo ziziyongera ku ngengo y’imari ya leta ya 2012/2013 ivuguruye.

Ubwo yagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013, abadepite bemeje ishingiro ry’uyu mushinga.

Minisitiri Rwangombwa yavuze ko nubwo habayeho imbogamizi zishingiye ku ihungabana ry’ubukungu bw’isi muri rusange, ibibazo by’imyenda mu bihugu bikoresha ifaranga rya ‘Euro’, gutinda kwa zimwe mu nkunga zigenerwa ingengo y’imari y’u Rwanda ndetse n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, kugeza ubu ngo imibare y’agateganyo yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cy’8.1% ugereranyije na 7.7% byateganywaga mu mwaka wa 2012.

Urwego rw’inganda, ubwubatsi na za servisi ni byo byazamutse cyane mu mwaka ushize. Minisitiri Rwangombwa yagaragaje ko iri zamuka ry’umusaruro ryatewe ahanini n’ishoramari ry’abikorera n’ubucuruzi, ibiciro ku masoko bitazamutse cyane n’ubuhahirane n’amahanga bwagenze neza mu bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga hamwe n’ibitumizwayo.

Yasobanuye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ritagenze nk’uko byari biteganyijwe, bitewe ahanini n’igabanuka ry’amafaranga yari ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari.

Yagize ati “Kubera iri gabanuka ry’amafaranga yari ateganyijwe kwinjizwa mu ngengo y’imari, amafaranga yarateganyijwe gukoreshwa na yo yaragabanutse. Amafaranga yakoreshejwe yose hamwe muri iki gice cya mbere cy’umwaka yari miliyari 256,8, bivuze ko yagabanutseho miliyari 74 ugereranyije n’ayari ateganyijwe gukoreshwa muri icyo gice cya mbere cy’umwaka.”

Nyuma yo gusobanura impamvu z’ingenzi zashingiweho mu kuvugurura itegeko rigena ingengo y’imari ya 2012/2013, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko miliyari 164,6 ziziyongera ku ngengo y’imari yari iteganyijwe ya miliyari 1385,3.

Mu rwego rwo gukomeza gutanga servisi nziza ku ruhande rwa Leta, Minisitiri Rwangombwa yasobanuye ko nta mukozi n’umwe uzagabanyirizwa umushahara uretse ko hazabaho gutinda gushyira mu myanya abakozi bamwe nk’uko byari biteganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2012.

Nyuma yo kujya impaka kuri uyu mushinga, abadepite bemeje ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013.

ORINFOR


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages