00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: TIGO yahaye Abamotari ibihumbi 11 "gilets" zihangana n’imvura n’izuba

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 8 September 2012 saa 12:35
Yasuwe :

Tigo yahaye abamotari bose bakora mu Mujyi wa Kigali gilets nshya ashobora guhangana n’imvura n’izuba, kuri uyu wa Gatanu itariki ya 7 Nzeli 2012, kuri Stade ya Nyamirambo.
Uyu muhango wo gutanga gilets nshya wayobowe na n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Minisitiri w’ Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, hamwe n’Umuyobozi mukuru wa TIGO mu Rwanda.
Umwambaro abamotari bahawe ukomeye nk’ihema, kuburyo nta mvura yanyagira umu motari, kandi mu gihe cy’ubushyuhe bashobora kuwucamo ibipande kugirango (…)

Tigo yahaye abamotari bose bakora mu Mujyi wa Kigali gilets nshya ashobora guhangana n’imvura n’izuba, kuri uyu wa Gatanu itariki ya 7 Nzeli 2012, kuri Stade ya Nyamirambo.

Uyu muhango wo gutanga gilets nshya wayobowe na n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Minisitiri w’ Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, hamwe n’Umuyobozi mukuru wa TIGO mu Rwanda.

Umwambaro abamotari bahawe ukomeye nk’ihema, kuburyo nta mvura yanyagira umu motari, kandi mu gihe cy’ubushyuhe bashobora kuwucamo ibipande kugirango babone amahumbezi.

TIGO yatangaje ko yakoze imyenda irenga ibihumbi 11 igenewe abamotari bakorera mu mujyi, abacuruzi b’amatelefoni n’amakarita, ndetse n’abacuruza ibinyamakuru. TIGO kandi yongeyeho ko uyu mwambaro uzaba ari umwe uhuza abamotari bose, binyuranye n’ibyari bisanzwe aho buri shyirahamwe ryambaraga umwambaro wihariye.

Gushyiraho umwambaro umwe kandi byemejwe n’Inama y’Umujyi, kugirango bace akajagari, kandi barusheho gucunga umutekano w’abamotari n’abagenzi. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle yagize ati ”Tubahaye umwambaro umwe mube umwe mwiteze imbere”.

Gusa Ndayisaba yavuzeko nubwo abamotari bitotombera ibihano bikarishye bahabwa mu gihe bakoze amakosa, nubu ibihano bizarushaho kwiyongera ku batazisubiraho.

Yabibukije amategeko bakwiye kubahiriza harimo:kugabanya umuvuduko, kudatwara ibiyobyabwenge, gutendeka no kwica amategeko yo mu muhanda, ndetse n’akanoza suku.Yavuzeko amabwiriza mashya aherutse kwemezwa azatangira gushyirwa mu bikorwa no guhabwa ibihano guhera ku wa Mbere tariki 10 Nzeli.

Abamotari bose baganiriye na IGIHE , bavuzeko bishimiye umwambaro mushya. Gusa bavuzeko hari ishyirahamwe ritwara abagenzi rivutse vuba ridashaka gukorera kuri gahunda, ryishyiriraho amategeko yaryo, rikanga kwambara gilet, kandi rigashaka no guhangana n’Ubuyobozi bw’Umujyi.

Ndayisaba yavuzeko nta numwe uri hejuru y’amategeko, kandi nabo bazashyirwa ku murongo mwiza, nibiba ngombwa nabo bahabwe uyu mwambaro, cyangwa bashakirwe undi ariko bajye ku murongo nk’abagenzi babo.

Ibi birori byaranzwe n’imyidagaduro y’abahanzi b’ibyamamare mu Rwwanda, harimo Kitoko na Dream boys.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .