00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Impamvu ituma hari abahitamo kwihagarika ku nkuta

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 1 February 2013 saa 04:19
Yasuwe :

Mu gihe Umujyi wa Kigali ugenda ukurikirana abihagarika ahantu hatabigenewe, bamwe mu bafatiwe mu kwihagarika ku nkuta ku ya 31 Mutarama uyu mwaka bavuga ko babiterwa n’ubwiherero buke buri mu Mujyi wa Kigali ndetse n’igiciro gihanitse ku buhari.
Ubwo ubuyobozi bw’umujyi bwakoraga umukwabu w’abateza umwanda, abafashwe bihagarika ku nkuta z’inzu n’ahandi hatemewe batangaje ko babiterwa n’uko mu Mujyi wa Kigali haba ubwiherero buke n’aho buri igiciro cyaho kikaba gihanitse.
Batanga (…)

Batanga urugero rwo mu gace ka ‘Quartier commercial’ hari ubwiherero rusange bubiri gusa, ubuherereye kuri ‘round point’ n’uburi ku isoko rya Nyarugenge. Ikindi ngo uwihagarika yishyura amafaranga 100, bakavuga ko ari igiciro kinini.

Mu Mujyi wa Kigali hari inkuta z'inzu usanga zimeze nk'uru cyane cyane iziri ahantu hihishe

Umushoferi wafashwe yihagarika ahatemewe, yagize ati "Ntabwo wakora urugendo rwa kilometero ebyiri ngo ugiye gushaka ubwiherero rusange. Ni yo mpamvu umuntu ashaka aho yihengeka akikemurira ikibazo!" Avuga ko Umujyi wa Kigali ukwiriye gushyira ubwiherero rusange ahantu henshi hashoboka kugira ngo ibibazo nk’ibi bikemuke.

Mugabo John ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali, avuga ko icyo kibazo bakizi ko mu mujyi hari ubwiherero rusange buke; gusa ngo si cyo cyakagendeweho ngo abantu bihagarike aho babonye. Ati "Iyo ufite ikibazo ntabwo ugikosoza ikindi!" Avuga ko ari yo mpamvu abafatirwa muri iki cyaha bagomba guhanwa n’amategeko arengera ibidukikije.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages