Inkeragutabara zifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Ruhango mu Kagali ka Kigali, zatesheje abasore bane ibicuruzwa by’ibyibano ku itariki ya 18 Ukwakira mu masaha ya nijoro.
Ibyo bicuruzwa byari bigizwe ahanini n’amakarito y’inzoga zo mu bwoko bwa Whisky, impapuro z’isuku, amasabune, sardine n’ibindi bicuruzwa byinshi, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni.
Abo basore bakimara gufatwa boherejwe ku Kagali ka Kigali muri iryo joro ariko mu rwego rw’iperereza ku itariki ya 19, bagezwa ku cyicaro cya polisi ikorera ku Giti cy’Inyoni.
Ku murongo wa telefoni, Nyirajyambere Tasiyani uyobora Umudugudu wa Ruhango, yatangarije IGIHE ko ibyo bicuruzwa byafashwe byari birunze mu nzu mu buryo butazwi.
Nyirajyambere yakomeje agira ati “aba basore bafashwe n’ijoro bikorereye ibintu binyuranyije n’amategeko, ikindi navuga ni uko ntawari uzi ko inzu ya Mukagasana Alice ipakiyemo ibicuruzwa bingana bityo, kuko ntabwo yari umucuruzi kandi nawe ahakana ko atazi inkomoko y’ibyo bicuruzwa.”
Nkusi Fabiyani, umuturage wo kagari ka Kigali, yabwiye IGIHE ko batabaye bagatesha abo basore ibyo bicuruzwa, banafata bamwe mu bashinjwa ubujura barimo Nanzabaganwa Willy, musaza wa nyir’inzu Mukagasana Alice yari ipakiyemo ibyo bicuruzwa.
Abakurikiraniye hafi ibyo bikorwa by’ubujura, bavuga ko harimo amayobera, kuko nta muturage n’umwe wigeze amenya ko muri iyo nzu harimo ibicuruzwa byinshi cyane kugeza ubwo abaje kubijyana babiteshwejwe ku nshuro ya kabiri bamaze kujyana ibindi byinshi.
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Ruhango ya 2, butangaza ko ubwo umusaza wa nyir’inzu, Maniraho Willy, nabo bafatanywe mu cyaha cyo kwikorera ibicuruzwa by’ibyibano yavugaga ko mushiki we Mukagasana Alice ari we nyir’ibintu, ariko akaba ari ku Kibuye n’ubwo byaje kugaragara ko ari i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO