00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abagera ku bihumbi 10 bagiye kwimurwa nta ngurane y’ubutaka

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 28 Werurwe 2013 saa 04:51
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko bitarenze tariki ya 31 z’uku kwezi kwa Werurwe 2013, abaturage bagera ku bihumbi 10 mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba bimutse aho bari batuye, mu kubarinda guhitanwa n’ibiza, ariko bazimurwa nta ngurane y’ubutaka babonye kuko ngo ubutaka ari ubwa Leta.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ari kumwe n’abayobozi b’Utureretw’Umujyi, kuwa 27 Werurwe 2013, yasobanuye ko aba bagiye kwimurwa shishi itabona bitewe n’uko aho batuye (...)

Umujyi wa Kigali watangaje ko bitarenze tariki ya 31 z’uku kwezi kwa Werurwe 2013, abaturage bagera ku bihumbi 10 mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba bimutse aho bari batuye, mu kubarinda guhitanwa n’ibiza, ariko bazimurwa nta ngurane y’ubutaka babonye kuko ngo ubutaka ari ubwa Leta.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ari kumwe n’abayobozi b’Utureretw’Umujyi, kuwa 27 Werurwe 2013, yasobanuye ko aba bagiye kwimurwa shishi itabona bitewe n’uko aho batuye hateye impungenge, zishobora gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga biturutse ku biza muri iki gihe cy’imvura y’itumba.

Abenshi mu bazimurwa batuye mu duce twa Gatsata, Gisozi, Kimihurura, Remera na Kacyiru.

Ndayisaba yasobanuye ko muri rusange abaturage bagomba kwimurwa, bagera mu ku bihumbi 10, bagabanyijemo ibice bibiri, ati ” Hari 4,500 baba mu nzu bakodesha, abandi 5,400 bafite inzu zabo, muri abo bose harimo 1,500 batishoboye bakwiye gufashwa na Leta hamwe n’abaturage”.

Uyu Muyobozi yongeyeho ko hari abazimurwa bakaba bajya ahandi bagakodesha, abandi bakajya kugura ibibanza, naho abatishoboye bakazafashwa.

Ku kibazo cyo kuzahabwa ingurane, Ndayisaba yasobanuye ko izahabwa umuntu ufitemo ibikorwa, wahawe ibyangombwa mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi akabihabwa n’ubifitiye uburenganzira, ariko ubutaka bwo ngo ntibuzishyurwa kuko ari ubwa Leta. Yibukije ko icyihutirwa ngo atari guhabwa ingurane ahubwo ari ugutabara abaturage barindwa ibiza.

Ku kibazo cy’abashyize ibikorwa byabo mu butaka bwa Leta mu buryo butemwe n’amategeko, bo ngo bazirengera inkurikizi zabyo n’uwabibemereye.

Ku bafite inzu zikomeye, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage, yasobanuye ko umuntu wese utuye ahantu hashobora guhura n’ibiza agomba kuzimuka. Aho yatanze urugero rw’aho INILAK yubatse mu gishanga cya Kagina.

Iki gikorwa cyo kwimura aba baturage kizatwara miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda azava mu muganda w’abaturage bafatanyije na Leta. Abazimurwa bahawe itariki ntarengwa yo ku wa 31 Werurwe 2013, abadafite ubushobozi bakazashakirwa aho gutura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .