00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ababyeyi bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana babo mu biruhuko

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 27 July 2012 saa 04:15
Yasuwe :

N’ubwo ababyeyi baba bakumbuye abana babo mu biruhuko, imyitwarire itari myiza yeze mu rubyiruko, ituma benshi bahangayikishwa n’abana babo mu gihe cy’ibiruhuko, ndetse rimwe na rimwe bakifuza ko baguma ku ishuri.
Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, yatangaje ko mu biruhuko abanyeshuri basa n’abacitse ikiziriko bakumva babaho nk’ibyigenge ibi ndetse bigatuma rimwe na rimwe byatuma bashyira ubuzima bwabo mu bibazo.
Kansilida ni umubyeyi w’abana batanu, aganira na IGIHE yagarutse ku (…)

N’ubwo ababyeyi baba bakumbuye abana babo mu biruhuko, imyitwarire itari myiza yeze mu rubyiruko, ituma benshi bahangayikishwa n’abana babo mu gihe cy’ibiruhuko, ndetse rimwe na rimwe bakifuza ko baguma ku ishuri.

Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, yatangaje ko mu biruhuko abanyeshuri basa n’abacitse ikiziriko bakumva babaho nk’ibyigenge ibi ndetse bigatuma rimwe na rimwe byatuma bashyira ubuzima bwabo mu bibazo.

Kansilida ni umubyeyi w’abana batanu, aganira na IGIHE yagarutse ku kibazo cy’iterambere. Yagize ati “ Izi telefoni zizagakora, bagera mu kiruhuko bakaziraraho bavugana ndetse bahana gahunda n’abantu tutazi, ntagushidikanya niho bakura guhura na ba shuga dadi”.

Yanongeyeho ko bigoranye gusiga umwana mu rugo ngo uhamusange, kuko ngo bamwe babaye ba mukerarugendo ngo baba basurana na bagenzi babo rimwe na rimwe ukabona bidasobanutse.

Abandi bakomoje ku kigendanye no kwirirwa bareba amashusho ya za televiziyo. Ikindi bavuzeho ni ugukunda ibigezweho cyane bigatuma ababyeyi batakaza amafaranga menshi mu gihe n’amashuri asigaye ahenze cyane.

Umwe mu babyeyi utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Abanjye nta nkweto bashobora kwigana igihembwe kirenze kimwe, abakobwa bo amavuta bisize bagaruka bavuga ko atakigezweho kandi kubima ibyo basabye byatuma babishakisha mu zindi nzira zitari nziza, bigatuma imishinga imwe ibangamirwa n’uku kwifuza kutari kwiza”.

Kubyerekeranye n’icyaba umuti kuri iki kibazo, benshi mu baganiriye na IGIHE, batangaje ko hakwiye kongerwa umubare w’ibigo bishobora kujya bifasha abanyeshuri mu biruhuko.

Gusa n’ubwo ntawahamya ko ari byinshi, hari ibigo nka Maison des jeunes ku Kimisagara muri Kigali gikunze gufasha benshi mu rubyiruko. Aha urubyiruko rwinshi rukunze kuhakorera imyidagaduro. Ariko biragoranye kumenya niba umubare w’abagana ibi bigo utarutwa kure n’uwabigira mu zindi gahunda zabo.

Muri iyi minsi imyitwarire y’urubyiruko ivugwaho guhinduka, benshi bakunze kuvuga ko n’iterambere rifitemo uruhare. Gusa abayeyi nabo si shyashya kuko bivugwa ko abana benshi babaho nk’imfubyi kubera akazi n’ubuzima burushaho guhenda bugatera ababyeyi kwirirwa bashakisha. Ngo bituma ababyeyi birirwa kure y’abana bagataha bananiwe ntibabone n’umwanya wo kubaganiriza ku buzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages