00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KIE yateye utwatsi amwe mu makosa ivugwaho mu mikoreshereze y’umutungo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 26 October 2012 saa 08:37
Yasuwe :

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2012, Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali KIE bwahaye ibisobanuro Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) bwemera ko hari amakosa amwe yakozwe mu micungire y’imari ya Leta nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko ko hari andi yagaragajwe nyamara atari yo.
Muri raporo y’umwaka 2010-2011 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko (…)

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2012, Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali KIE bwahaye ibisobanuro Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) bwemera ko hari amakosa amwe yakozwe mu micungire y’imari ya Leta nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko ko hari andi yagaragajwe nyamara atari yo.

Muri raporo y’umwaka 2010-2011 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko KIE yacunze umutungo wa Leta mu buryo bubi. Mu bitakozwe neza hari itangwa ry’amasoko n’icungamutungo (Comptabilite).

Kamali Alphonse, Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Abakozi n’Imari muri KIE, mu kiganiro ni IGIHE yagize ati “kuba hari ibyemezo Audit yabanjirije iyi bitashyizwe mu bikorwa uko bigomba ni ikosa. Iyo icyemezo kidakurikijwe ku buryo bwuzuye, audit ikurikira ibifata nk’aho nta cyakozwe.”

Ubuyobozi bwa KIE bwemera ko habaye amakosa amwe atari mu micungire y’umutungo, ko ahubwo yaturutse baterankunga babavangiye bazana inkunga bakayikoresha mu buryo batumvikanyeho na KIE, ibyo bikabazwa ubuyobozi bw’ishuri.

Kamali agira ati “Twarabivuze. Abo baterankunga igihe bemeye kuzana iyo nkunga bakayinyuza kuri konti ya KIE, ayo mafaranga agomba gukoreshwa bikurikije amategeko y’igihugu. Konti ya KIE ni konti y’igihugu.”

Akomeza agira ati”amategeko agomba gukurikizwa, bitaba ibyo bakajya babitanga nk’inkunga gusa nk’uko batanga ibitabo, mudasoba n’ibindi.”

Kamali Alphonse avuga ko hari ibibazo ikigo cyagiye gihura na byo ubwo bamwe mu bamyeshuri bazanaga impapuro mpimbano z’inyemezabwishyu zitirirwa banki ya Ecobank, nyuma yo kuganira n’iyo banki umukozi wabigizemo uruhare akaba yarabihaniwe.

Perezida wa PAC Hon. Juvenal Nkusi, avuga ko amakosa agaragara mu micungire y’umutungo wa Leta agomba kubazwa abawushinzwe. Asaba ko bagomba kwitwararika ku mutungo wa rubanda bitaba ibyo abagaragayemo kugira uruhare bakabibazwa hakurikijwe amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .