Abayobozi bo mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, baratangaza ko bagiye kujya bahana abana b’inzererezi ndetse n’ababyeyi babo kuko umubare w’abana bata amashuri urushaho kwiyongera bitewe n’imyitwarire y’ababyeyi bamwe na bamwe.
Ibi byatangajwe ubwo ihuriro ry’abagore n’abakobwa barangije Kaminuza (Young women mentor network) basuraga uyu murenge, mu rwego rwo kwifatanya na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango mu cyumweru cyahariye umuryango, mu nsanganyamatsiko igira iti ”Umuryango unogeye abana”.
Mu biganiro byabaye ababyeyi bamwe bavuze ko inzoga ziri mu bituma abana batitabwaho, ariko hari n’abavuga ko abana bananirana kandi babitayeho.
Nyiragakwavu Mariya w’imyaka 70, ati ”Umuntu ntiyaseka uwabyaye nabi, umwana w’imico mibi ntiwamenya aho ayikura.”
Umusaza Rwabujegeri Peter, ahwitura ababyeyi bafite imyitwarire yatuma abana babo bitwara nabi, kuko avuga ko hari ababyeyi b’abadamu bakunda inzoga kandi bagatinda mu kabari bityo abana bakabura ubarera ugasanga bagora abaturanyi gusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga Mukiza Alfred, we avuga ko umwana uzajya afatirwa mu muhanda azerera mu gihe ari mu kigero cy’ishuri azajya ahananwa n’umubyeyi we kuko asanga benshi batita ku nshingano za kibyeyi. Ati ”Umwana wese ndashaka kumubona mu ishuri.”
Mutesi kandi yatangaje ko bifatanyije na Minisiteri muri uku kwezi kwahariwe umuryango, kuko iyo nsanganyamatsiko ihuye n’ibikorwa byabo bya buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO