Tariki 26 Kanama 2012 ni bwo hatangiye amarushanwa ategura isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango FPR Inkotanyi aho mu karere ka Kicukiro amajonjora ubu ageze kure.
Ku basiganwa ku magare, yatangiriye ku rwego rw’akagari aho uwabaye uwa mbere ari Byiringiro Erneste wagenze ibirometero 50 mu isaha 1h 18 min 04 sec 53.
Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyonzi 12 baturutse mu tugari twa Kamashashi na Nonko maze aba mbere 2 baba abo mu kagari ka Kamashashi.
Nk’uko umwe mu bateguye aya marushanwa, Rusanganwa Augustin abitangaza, ngo aya marushanwa azakomeza ku rwego rw’umurenge aho abazaba aba mbere bazakomeza kugeza ku rwego rw’igihugu.
Si aya marushanwa yonyine gusa yatangiye ahubwo hatangiye n’imikino y’umupira w’amaguru ku bahungu n’abakobwa na bo baturuka muri utwo tugari twavuzwe hejuru.
Inkuru dukesha NTWARI Albert


















TANGA IGITEKEREZO