00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abagize FPR batanze milyoni 1 yo gufasha abakora ubucuruzi buciriritse

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 13 August 2012 saa 01:11
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batanze amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni yo gufasha abacuruzi baciriritse biganjemo abagore. Ibi byebereye mu birori byo gutegura isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR umaze ushinzwe, kuri iyi tariki ya 12 Kanama 2012 muri ETO Kicukiro.
Minisitiri Musoni Protais ari kumwe n’abandi banyamuryango 9 ba FPR, nibo batanze amafaranga yo kunganira abantu bari basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse, mu gikorwa bise “Kuremera abantu”,buri ewse yagiye atanga (…)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batanze amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni yo gufasha abacuruzi baciriritse biganjemo abagore. Ibi byebereye mu birori byo gutegura isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR umaze ushinzwe, kuri iyi tariki ya 12 Kanama 2012 muri ETO Kicukiro.

Minisitiri Musoni Protais ari kumwe n’abandi banyamuryango 9 ba FPR, nibo batanze amafaranga yo kunganira abantu bari basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse, mu gikorwa bise “Kuremera abantu”,buri ewse yagiye atanga sheki y’ibihumbi 100 ku bacuruzi 10.

Gufasha abo bacuruzi byabaye ubwo Imirenge 10 yose igize Akarere ka Kicukiro yari yateranye ngo itegure isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe, izizihizwa ku itariki ya 15 Ukuboza.

Protais Musoni wari umushyitsi mukuru yibukije abaje mu birori intego za FPR, harimo kurwanya ruswa, akarengane, no guteza umuturage wese imbere kandi abibutsa ko bagomba kwishakamo ibisubizo kandi bafatanya.

Yongeye ho ati: “Uwo munsi uzaba uwo gusubiza amaso inyuma tureba aho FPR yadukuye, tuzareba uko twakubaka ejo hazaza”.Yavuze ko nk’uko FPR yaje ishaka guhuza abantu, niyo mpamvu mu bufasha abatanze batarobanuye abanyamuryango gusa.

Mayor w’Akarere ka Kicukiro ari nawe Uhagarariye FPR Inkotanyi muri aka karere, Ndamage Jules Paul, yavuze ko batoranyije abacuruzi baciriritse kugira ngo babunganire nk’umuryango ukora nka moteri y’iterambere ry’igihugu kandi ngo ntibarebye abari mu muryango gusa. Yagize ati: “FPR izanzwe yunganira n’abatayiyumvamo kandi ibyo bikorwa bikurura benshi kugeza ubwo basabye kuwinjiramo”.

Ndamage yashishikarije abaturage b’Akarere ka Kicukiro kuzitabira umunsi mukuru, abasaba no kuzitabira gahunda yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze muri gahunda y’Agaciro Development Fund, asaba ko gahunda yo gutegura umunsi bayigeza no mu midugudu.

Umwe mu bahawe sheki y’ibihumbi 100, Kangeyo Ageniste ubana n’ubumuga kubw’impanuka yagize, mu ijwi rigaragaza ibyishimo yashimiye abanyamuryango ba FPR ba Kicukiro bamutekereje bakamufasha. Yavuze ko yakoreshaga udufaranga duke agura ubugwegwe bwo kubohesha uduseke, kandi ngo yari yarabuze amafaranga yo kwivuza ariko avuga ko yizeye kuzivuza kandi agakomeza ubucuruzi.

Muri ibi birori wasangaga bisa n’aho ari umunsi w’isabukuru nyir’izina bagezemo, buri wese wasangaga afite akanyamuneza, abandi bivuga, abakecuru n’abasaza bari banezerewe, ndetse n’urubyiruko. Hari abahanzi bakunzwe cyane nka Eric Senderi mu ndirimbo “Abanyarwanda twaribohoye”, “Intore ntiganya”, Umuhanzi Jay Polly, hamwe na Dream Boys.

Abayobozi bavuze ko iyi ari intangiro kuko hari n’abandi banyamuryango bifuje kugira uruhare mu gufasha abandi nk’aba, cyane ko Akarere ka Kicukiro kaje mu twa mbere dutangiye gutegura iyi sabukuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages