Kuri station ya Polisi iri i Mukarange mu karere ka Kayonza, hafungiye umugore witwa Berndette Bampire w’imyaka 35, nyuma yo gufatanwa ibiro 15 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Uyu Bampire utuye mu mudugudu wa Kigarama, umurenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe, yafashwe ku itariki 10 Nzeri, atunzwe agatoki n’umugenzi bari kumwe mu mudoka iva Kirehe iza i Kigali, nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi.
Abagenzi bari kumwe na Bampire mu modoka, baketse ko afite urumogi mu gikapu cye, bafata icyemezo cyo kumusaka ngo barebe ikirimo, nibwo bahasanze ibiro 15 by’urumogi.
Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ikora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse abaturage berekanye ko bumvise inyigisho, kubw’ukuntu bagenda batungira agatoki polisi aho ibi byaha bigaragaye.
Polisi yasabye abashoferi, by’umwihariko abatwara abagenzi, kugira ubushishozi ndetse bakabwira Polisi mu gihe baketse umuntu cyangwa umuzigo we ko waba ufite ikibazo.
Aramutswe ahamwe n’iki cyaha, Bampire ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu, nk’uko bivugwa n’ingingo ya 272 n’iya 273 z’itegeko rihana ry’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO