Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kayonza buri muri imwe mu mirimo mibi ikoreshwa abana. Iki kibazo kigaragara cyane mu mirenge ine uwa Rwinkwavu,Umurenge wa Ruramira,uwa Nyamirama na Rukara, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga Reach ukorera muri aka karere muri gahunda yo kurwanya no gukumira imirimo mibi ikorerwa abana bwabigaragaje.
Abana hafi 1300 nibo bamaze gukurwa mu mirimo mibi ikorerwa abana mu Karere ka Kayonza. Umushinga Reach ukorera muri aka karere nk’uko umuhuzabikorwa wa Fawe Rwanda muri uyu mushinga wa Reach ukora ibikorwa byo kurwanya imirimo mibi ikorerwa abana Niyitegeka Roger yavuze ko aba bana iyo bayikuwemo bashyirwa mu burezi bakajya mu mashuri bakiga.
Yakomeje asobanura ko aba bana bari hagati y’imyaka 16-17 y’amavuko, ahanini baba bugarijwe n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane bigaragara mu mirenge uwa Rwinkwavu, Ruramira, Nyamira na Rukara, ikiri ku isonga.
Mu mpamvu zituma abana bana bajya muri iyi mirimo y’agaciro harimo imyumvire y’abamwe mu babyeyi babo ituma baroha abo bibyariye muri iyi mirimo ibavuna.Mu yindi mirimo mibi ikoreshwa abana igaragara muri aka karere harimo ngo n’ubwikorezi mu masoko,kujya mu burayi…
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, umwe muyugarijwe n’iki kibazo, Bizimana Claude, yatangaje ko hari gahunda yo gukomeza kurwanya iyi mirimo mibi ikoreshwa abana, anenga cyane ababyeyi bamwe usanga babigiramo uruhare birengagiza uburenganzira bw’umwana.
Ubuyobozi nk’uko bwakomeje bubitangaza ngo buzakomeza ubukangurambaga mu nzego zose bashyira imbere gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu gutanga amakuru kugira hirindwe hanakumirwe imirimo mibi ikoreshwa abana, umubyeyi uzagaragara aroha umwana muri iyi mirimo mibi azabihanirwa.
Inkuru ya Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO