Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR INKOTANYI umaze uvutse, kuri uyu wa mbere i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge hashorejwe ku rwego rw’Akarere amarushanwa mu bihangano bitandukanye.
Aya marushanwa yagarutse ku bikorwa by’ingenzi Umuryango wagiye ugeraho kuva washingwa mu 1987, ndetse na bimwe mu byo abanyamuryango bumva byashyirwamo imbaraga kugira ngo iterambere ryagezweho rikomeze gusagasirwa.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye aya marushanwa bishimiye intambwe imaze guterwa n’Umuryango mu bikorwa bitandukanye birimo kugeza amazi meza mu baturage, imiturire igezweho, guharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza hitabwa cyane ku bwisungane mu kwivuza buri munyarwanda wese akagira uburyo bunogeye bwo guteganyiriza ubuzima bwe.
Muri ibi bihangano abitabiriye amarushanwa bagarutse kuri gahunda zinyuranye zo kubaka igihugu zirimo kwitabira ibikorwa by’umuganda, kugana ibigo by’imari, gahunda y’uburezi budaheza, no guteza imbere ibikorwa remezo muri rusange, ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kayiganwa Albert, umukozi w’Akarere ufite umuco na siporo mu nshingano ze, yibukije ko aya marushanwa agamije ahanini kwibukiranya ibyagezweho n’Umuryango FPR Inkotanyi muri iyi myaka 25 ishize. Uyu muyobozi yavuze ko uretse kuba ibi bihangano bitanga ubutumwa bwo kubaka igihugu muri rusange, binatuma umuhanzi agira imyumvire yimbitse kuri gahunda z’Umuryango n’iz’igihugu.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umuryango mu Karere ka Kamonyi, Bukaba Fidele ukuriye Komite ngengamyitwarire muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi yasabye abarushanwaga ko ubutumwa batanga butaba amasigaracyicaro, ahubwo ibi bitekerezo bibumbiye mu bihangano byabo bukazabafasha kuba intumwa nziza muri bagenzi babo, bityo ibikorwa byagezweho bigakomeza gufatwa neza no kubungabungwa.
Aya marushanwa yari ahuje abahanzi bari baturutse hirya no hino mu Karere ka Kamonyi, buri wese mu cyiciro hakurikijwe impano ye. Aba barushanwe ni ababaye aba mbere mu Mirenge mu mivugo, imbyino, indirimbo no mu nyandiko.
Mu ndirimbo no mu mbyino Itorero Iryamukuru ryo mu Murenge wa Nyarubaka ni ryo ryaje ku mwanya wa mbere, na ho mu mivugo uwa mbere yabaye Abdallah Kwizera.



















TANGA IGITEKEREZO