Bamwe mu babyeyi bari bafite abana bafashwaga kwiga n’Intara ya Flandre Orientale yo mu Burasirazuba bw’u Bubirigi ubu bagannye amakoperative mu kwaka inguzanyo yo kurihira abanyeshuri nyuma y’uko iyi Ntara ihagaritse kubafasha kuko babwiwe ko mu Rwanda abana bose bigira ubuntu.
“Ni inshingano ya buri wese mu gushyigikira uburezi mu Rwanda kuko umwana wize neza agatsinda neza iyo arangije amashuri agashyira ibyo yize mu biikorwa yigirira akamaro akakagirira n’igihugu cye”.
Ibi ni Ibyagarutsweho n’ababyeyi bo mu Karere ka Kamonyi ubwo bahabwaga inguzanyo yo kurihirira abana babo amafaranga y’ishuri kuri uyu wa gatanu aya mafaranga bakaba barayagurijwe n’ikigo gishinzwe amahugurwa y’abahinzi borozi ( CECOOPAC).
Ababyeyi bahawe iyi nguzanyo bavuga ko izabafashiriza abana babo kwiga batuje, kuko nta kibazo cy’amafaranga y’ishuri bazaba bafite kandi bikazatuma n’aba babyeyi nabo bakora imirimo yabo mu ngo zabo batuje nta kibazo bafite cy’uko umwana wabo azirukanwa ngo ajye kuzana amafaranga y’ishuri akenshi atanakunze kuboneka kubera ubukene.
Umwe mu babyeyi b’aba bana yagurijwe amafaranga ibihumbi 40 akaba azishyura ayo yagurijwe yongeyeho inyungu ya 6% yayo yagurijwe mu mezi atatu. Akaba avuga ko bitamugoye kuyabona kuko ayashaka atuje kandi akaba anavuga ko iki kigo kinabafasha kubona uburyo bwo kwishyura aya mafaranga mu buryo bworoshye.
Dukuzimana Donatienne ashinzwe imibereho myiza muri iki kigo CECOOPAC akaba avuga ko bashyizeho iyi nguzanyo bagamije ko abana bakwiga neza bagatsinda.
Dukuzimana akaba avuga ko ababyeyi bagurizwa aya mafaranga kuba baba batagye kuyacuruza ngo bunguke inguzanyo asanga bitanaborohera kubona ubwishyu mu mezi atatu yonyine akaba avuga ko nyuma yo kubaha ino nguzanyo bababumbira mu matsinda bagakoraimishinga itandukanye ibyara inyungu, amafaranga babonyemo bayifashisha mu kwishyura ya nguzanyo yo kurihirira abanyeshuri baba bahawe.
Mu gihe imishinga yaba itagenze neza iki kigo kikaba kivuga ko cyashaka uburyo bwo kubona amafaranga yagurizwa abo banyeshuri ngo bajye kwiga ababyeyi babo bakongerwa igihe cyo kwishyura.
Abanyeshuri bagurizwa aya amafaranga bageza kuri 75 biga mu mashuri yisumbuye na batatu biga mu mashuri abanza buri munyeshuri akaba agurizwa amafaranga ahwanye n’ayo ikigo yigamo gisaba ku gihembwe akaba yishyurwa mu mezi atatu ku nyungu ya 6%.
Aba banyeshuri bakaba bagurizwa nyuma y’uko Intara ya Flandre Orientale ( Intara y’Iburasirazuba mu gihugu Cy’ububirigi) ihagarikiye inkunga yajyaga igenera abanyeshuri bo muri kano Karere ka Kamonyi ariko nyuma ikaza kuyihagarika ivuga ko abanyeshuri mu Rwanda bigira ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO