Kuwa Mbere tariki ya 13 Kanama, i Gacuriro habereye umuhango wo gutangiza ishami rya Kaminuza ya Oklahoma yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ikazajya yigirwamo amashami 9 atandukaye mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubutegetsi mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Nyuma y’aho Oklahoma Christian University yifurije kuzana ishami ryayo mu Rwanda dore ko bazajya bigira ku murongo wa internet (online), ngo byatumye babona umubare munini w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bashakaga gutangirana nabo kwiga, ariko ikibazo kiba aho kujya bigira kuko nta nyubako z’iri shuri zari zubakwa mu Rwanda, dore ko mu banyeshuri 25 bemerewe gutangira bazigira muri Telecom House.
Ku mpamvu z’uko amafaranga yo kwishyura yari menshi, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda byatumye iyi Kaminuza itanga impamyabushobozi mpuzamahanga ibemerera kujya bishyura kimwe cya kabiri cy’ibihumbi 18 by’amadorali cy’ayo abandi basanzwe bishyura, bigera ku bihumbi 8,200 by’amadorali ku mwaka.
“Kuko mu gutangira hakenerwa ibikoresho byinshi, inyubako z’amashuri n’ibindi bikenerwa bitandukanye, nicyo cyatumye abanyeshuri bamaze kwakirwa bazajya biga mu buryo bwa “online” kuko ibi bitaraboneka. Ubumenyi bazahakura ni ubujyanye n’igihe, bugendanye n’ibiri ku isoko uyu munsi mu bijyanye n’ubucuruzi, ibijyanye n’uko Isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga no mu kuvumbura uburyo bushya bwo gukora imishinga.” Ibi byatangajwe na Rindiro Jean Chrisostome uhagarariye Kaminuza ya Oklahoma mu Rwanda.
Uyu muyobozi ukomeza avuga ko yizeye ko abazaryigamo bazateza imbere igihugu, anavuga ko batangiranye n’amashami icyenda akubiyemo ubucuruzi n‘ubutegetsi.
Ku banyeshuri badafite ubushobozi bwo kwishyurira rimwe amafaranga yose, bashobora kwiga amasomo ahwanye n’amafaranga bafite aho bishyura kuri buri somo bifuza kwiga.
Itangira ry’iyi kamunuza nk’inzira ndende y’ubufatanye, yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ubwo yayisuraga muri Amerika.
























TANGA IGITEKEREZO