Ibi ni ibyavuzwe na Jeannette Kagame, mu nama ngarukamwaka y’urubyiruko itegurwa na “Imbuto Foundation” yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 kanama 2012 muri Hoteli Serena.
’’Ndi umunyarwanda’’ niwo wari umurongo ngenderwaho muri iyi nama. Icyagiye kigarukwaho cyane ni ukwigisha urubyiruko kwimenya kugirango bamenye icyo bazaba cyo bagendera ku ndangagaciro ziranga Umunyarwanda.
Urwo rubyiruko rwasobanuriwe agaciro ko kuba Umunyarwanda, icyo bivuze ndetse n’ibiranga ikimuranga, ko kuba Umunyarwanda bitavuze kuba uvuga urumi rw’Ikinyarwanda gusa, ko ahubwo uba ugomba kuba ufite indangagaciro ziri mu muco Nyarwanda zirimo ubupfura, gukunda igihugu, gukunda umurimo, kubaha bagenzi bawe, kugira ubunyangamugayo, kwiyubaha ndetse no kwiyubahisha.
Mu kiganiro yatanze, Padiri Ganza Jean Baptiste yabasobanuye ko icyo uzaba cyo gitegurwa n’icyo ushoboye ndetse n’icyo ukunda, kandi byose ukabigeraho ubifashijwemo n’indangaciro ufite. Yanabasobanuriye kandi uko umuntu ashobora kumenya icyo ashoboye agendera kubyo asanzwe akunda, ndetse n’ibyo akora bikamushimisha.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannete Kagame yibukije abari bateraniye muri iyi nama ko ari ngombwa ko umuntu yimenya akamenya aho afite imbaraga, ndetse n’aho afite intege nke kugirango abashe kubaka icyo azaba cyo.
Yagize ati: “Kuba umunyarwanda w’ukuri ni ugufungurira amarembo u Rwanda ukarugeza aho rutari rwagera.”
Yongeyeho kandi ko kugirango u Rwanda rugere aho rugeze ubu ari k ubw’ubwitange bwagaragajwe n’urubyiruko rw’u Rwanda.
Yasabye urubyiruko rwitabiriye inama kuba urubyiruko ruzasiga amateka kandi meza kuko nk’uko yabivuze, u Rwanda ruzaba uko urubyiruko rushaka ko ruba.
























TANGA IGITEKEREZO