Abatuye Akagari ka Gateko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2013 bashyikirijwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Abaturage 30 bazihawe batoranyijwe mu nama z’imidugudu batuyemo.
Umubyeyi Kayije Donatha w’imyaka 54, yatangarije IGIHE ko anyuzwe n’inka yahawe. Ati “Mu myaka 54 mfite ni bwo bwa mbere ngiye gutunga inka. Ndishimye kandi nzakora uko nshoboye noroze n’abaturanyi banjye.”
Mukeshimana Vestine, umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere myiza mu mujyi wa Kigali, avuga ko guha abaturage inka ari mu rwego rwo guhashya ubukene; ati “ Iyo umuturage afite inka ntabwo yarwara indwara zituruka ku mirire mibi. Ikigiye gukurikira ni ukubashishikariza gukomeza kuzifata neza kugira ngo bazoroze abaturanyi babo.”
Gahunda yo kugabira inka Abanyarwanda batari boroye yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu rwego kugera ku cyerekezo Abanyarwanda bihaye Vision 2020.



















TANGA IGITEKEREZO