Amakuru aturuka mu nzego zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agaragaza ko bamwe mu bagabo bafunze baba baramenyereye gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo bagenzi babo iyo bafunguwe bakoresha abagore babo bene iyo mibonano idasanzwe.
Izi nzego zivuga ko n’ubwo abo bagore bahungabanywa n’iryo hohoterwa abenshi badatinyuka kubivuga kuko babifata nk’umuziro.
Bacye cyane mu bagore b’Abanyarwanda babikorerwa ni bo babasha kwamaganira kure iki gikorwa bise « gushyira umutwe mu ngata », usibye ko umubare munini muri bo usanga babipfa n’abagabo babo.
Mu kiganiro na Munyamaliza Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigo kirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina Rwamrec, yatangarije IGIHE ko iryo hohoterwa rihari. Ati « mu nama tugirana n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bagaragaje ko abagore benshi bakorerwa bene iryo hohoterwa ntibabigaragaze kuko batazi ko ari ihohoterwa ; ntibanazi ko hari itegeko ribarengera, ikindi ni uko batazi uwo bakwiye kugana igihe bahohotewe. »
Usibye abatoye bene uwo muco mu gihe bari mu magereza, Munyamaliza avuga ko hari n’ababyigira kuri za inteneti bagahita bajya kubishyira mu bikorwa.
Jules Gahamanyi, ni umwe mu bahagarariye Ishyirahamwe ARAMA rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorera mu Ntara y’Uburasirazuba. Yatangaje ko bakiriye abagore benshi bahohotewe n’abagabo babo babahata gukora imibonano isaba ko umugabo yinjiza igitsina cye mu kibuno cy’umugore, bananirwa kubyihanganira bagatotezwa n’abagabo babo.
Ubuhamya dukesha umwe mu bafunguwe wahoze wari ufungiye muri gereza ya Kimironko waganiriye n’igitangazamakuru Syfia Grand Lacs, ni uko abagabo bakora imibonano y’abafite ibitsina biteye kimwe biganjemo abasore b’abakene. Yagize ati « Iyo bafunzwe basamirwa hejuru n’abakire bafite ubuzima bwiza bakabitaho, bakabagira inshuti bityo bagahinduka nk’ibikinisho byabo. »
Iki kibazo kandi kirazwi mu rwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore, nk’uko Seraphine Flavia, Umunyamabanga Mukuru muri iyi nama yabidutangarije. Yavuze ko Inama y’Igihugu y’Abagore itarakora ubushakashatsi bwimbitse, ariko ko bazi hari abagore babagana bahohotewe n’abagobo babo muri ubwo buryo.
Yagize ati «utugannye yahohotewe tumugira inama y’uburyo agomba kwitwara, ibisigaye bigakurikiranwa n’urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya ihohoterwa.»
Mu gihe amategeko y’u Rwanda atemera ko abafite ibitsina biteye kimwe bashyingiranwa nyamara bikaba byeze mu magereza, twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza mu Rwanda ngo tumenye icyo babivugaho ntibyadushobokera.
Abahanga mu buzima bavuga ko bene iyo mibonano akenshi inakorwa idakingiye ari nyirabayazana y’indwara nka Sida n’izindi. Igira kandi n’izindi ngaruka zitoroshye, cyane cyane ku bagore bo mu cyaro. Bemeza kandi ko ku bamenyereye kuyikora imibiri yabo itakaza zimwe mu ngufu wifitemo. Ababanye n’abayikora cyane bavuga ko nk’igihe umuntu ashatse kwituma bihita byikora aho yaba ari hose, kuko ubushobozi bw’umubiri bwo kwifata buba bwaratakaye.
Kuri ubu ku bufatanye n’imiryango nterankunga hari amashyirahamwe yahagurukiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Rwamrec nka rimwe muri ayo mashyirahamwe, bakora ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu baturage, no kubasobanurira ko hari amategeko abarengera dore ko abenshi baba batayazi.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Rwamrec ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda mu mwaka wa 2011, byagaragaye ko uturere twari ku isonga mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ari Kicukiro, Musanze, Nyaruguru, Karongi na Bugesera.



















TANGA IGITEKEREZO