00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2012

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 September 2012 saa 01:43
Yasuwe :

None kuwa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira ko kuri 29 Kanama 2012, u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere, mu bihugu bigize umuryango wa „Commonwealth“ mu guteza imbere gahunda yo kugeza uburezi kuri bose.
Inama y’Abaminisitiri yashimiye Abanyarwanda bose umurava n’ubufatanye muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) (…)

None kuwa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira ko kuri 29 Kanama 2012, u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere, mu bihugu bigize umuryango wa „Commonwealth“ mu guteza imbere gahunda yo kugeza uburezi kuri bose.

Inama y’Abaminisitiri yashimiye Abanyarwanda bose umurava n’ubufatanye muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) iduhesheje agaciro.

Inama y’Abaminisitiri yashimye na none, igikorwa cy’abacuruzi bo mu Akarere ka Muhanga, bishyize hamwe bagatanga umusanzu, bakitegurira umwiherero (itorero) wo kugirango basobanukirwe neza gahunda za Guverinoma, bishakira ingamba zo guteza imibere imirimo yabo bwite ndetse n’Akarere kabo. Inama y’Abaminisitiri yashimye urwo rugero rwiza rwa gukunda igihugu no kwishakamo ibisubizo.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10/08/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yishimiye ko Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryagenze neza, ishimira Abanyarwanda, Abayobozi n’abandi bose muri rusange, uburyo baryitabiriye, barigiramo uruhare kugirango ritungane.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abashoramari ku mushinga w’isoko ry’ubuhahirane (East African Commodity Exchange), rizagira icyicaro mu Rwanda, rigakorera mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RBS) kiba umunyamuryango wuzuye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO).

5. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye kandi yemeza raporo ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwa bigamije kubaka imibereho myiza y’umwana.

6. Inama y’Abaminisitiri yemereye ISAE-Busogo gutangiza amasomo mashya mu byerekeye Ikoreshwa ry’imashini mu Buhinzi-bworozi n’Amashyamba.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga n°55/200 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga imiryango itari iya Leta;

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 31/2005 ryo ku wa 24/12/2005 rigena imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda (UR) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemera ishuri Rikuru ry’Amahoteri n’Ubukerarugendo “Rwanda Tourism College” gutanga impamyabumenyi.

9. Inama y’Abaminisitiri yemereye Ishuri Rikuru rya Kibogora, uruhushya rwa burundu rwo gutangiza inyigisho mu byerekeraye ubuzima, rikajya ritanga impamyabushobozi zo ku rwego rwa A1.

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu nzego za Leta ku buryo bukurikira:

 Muri SENA

Ambasaderi MUKANGIRA Jacqueline: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi

 Muri PRIMATURE

1. Bwana KARAKE Charles : Ushinzwe gusesengura inyandiko za Politiki y’Ubukungu mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma,

2. Dr. RANGIRA Lambert : Ushinzwe gusesengura inyandiko za Politiki y’Imibereho Myiza mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma,

3. Bwana MUTWARE Joseph Seba : Ushinzwe gusesengura inyandiko za Politiki y’Ubukungu mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma,

4. Bwana BIZIMANA Hamiss: Umuyobozi Ushinzwe gucunga Ibiro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe,

5. Bwana TURATSINZE Elias: Umujyanama wa Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe.

 Mu Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

Bwana NKURUNZIZA Mark: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibyerekeye Imari /CFO

 Muri MINALOC

Bwana MUNYESHYAKA Vincent : Umunyamabanga Uhoraho,

 Urwego rushinzwe guteza imbere ikibaya cy’Umugezi wa Rusizi n’Inkombe z’ikiyaga cya Kivu (ABAKIR)

Ambasaderi MUNYAKAYANZA Eugène: Uhagarariye inyungu z’u Rwanda.

 ORINFOR

Inama y’Ubuyobozi

1. Bwana BULINDI Innocent, Perezida

2. Madamu UWIZEYE Judith, Visi - Perezida

3. Bwana UWIMANA Jean Pierre,

4. Madamu BATONI Florence,

5. Madamu MUKASEKURU Eugenie,

6. Madamu MPYISI Diana,

7. Bwana NTAGWIRUMUGARA Etienne,

 Mu ikigo k’igihugu cy‘Ibarurishamibare /NISR

Inama y’Ubuyobozi

1. Madamu NSANZABAGANWA Monique, Perezida

2. Bwana NSANGANIRA Tony, Visi - Perezida

3. Madamu RWAKUNDA Amina,

4. Bwana Pascal NYAMURINDA,

5. Madamu NUWAMAHORO Céline,

6. Bwana Callixte KAYIGAMBA,

7. Madamu Denise MUREBWAYIRE,

 Mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA)

Inama y’Ubuyobozi

1. Dr NKURUNZIZA Emmanuel, Perezida

2. Madamu NAMUTEBI Rehema, Visi - Perezida

3. Dr. NKURUNZIZA David,

4. Bwana RUGAMBA Egide,

5. Bwana LUGIRA Charles,

6. Bwana KANYAMIHIGO Charles,

7. Madamu UWITONZE Jeanne d’Arc,

 Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda

Inama y’Ubuyobozi

1. Dr. MUGENZI Dominique Savio, Perezida

2. Dr. Corine KAREMA, Visi - Perezida

3. Lt. Col. Eugene HAGUMA,

4. Lt. Col. Richard MUHIRWA,

5. Sr. Mary MUREBWAYIRE,

6. ACP Dr. Daniel NYAMWASA,

7. Bwana BIENVENU Emile,

 Ikigo cya Gisirikari cy’ubwishingizi ku ndwara (MMI)

Inama y’Ubuyobozi

1. Madamu NIYIGENA Alphonsine, perezida.

2. Dr RWAMASIRABO Emile, Visi perezida

3. ACP KABERA J. Bosco,

4. Col. Dr Ben KARENZI,

5. Madamu MURANGWA Hadija Ndangiza;

6. Madamu DUSHIME Alice,

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel

8. Bwana FORONGO Janvier,

9. Maj. Dr. KARANGWA Charles,

Umuyobozi Mukuru

Col. Dr. Jean Paul BITEGA

 Mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru / MHC

Inama y’Ubuyobozi

1. Madamu KARIHANGABO Isabelle, Perezida

2. Bwana ASIIMWE Arthur, Visi - Perezida

3. Bwana HABA Collin,

4. Madamu MBABAZI Faith,

5. Madamu NTIRENGANYA Emma Claudine,

6. Madamu SALAFINA Flavia,

7. Bwana MBUNGIRAMIHIGO Peace Maker,

 Muri FARG

Inama y’Ubuyobozi

1. Madamu ASIIMWE Mary, Perezida

2. Bwana NABAHIRE Anastase, Visi - Perezida

3. Dr. GASASIRA J. Baptiste,

4. Madamu WANZIGA Maureen,

5. Bwana NKUSI David,

6. Dr. RWANAMIZA Erasmus,

7. Madamu UWIMBABAZI Esperance.

11. Mu bindi

a) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 13 Nzeri 2012 muri Serena Hotel i Kigali, MINISANTE ifatanyije na MINEAC, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abandi bafatanyabikorwa izakoresha Inama y’iminsi 2 iziga ku kurengera ubuzima bw’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Insanganyamatsiko y’iyo nama igira iti, “Kurengera abaturage bunganirwa mu rwego rw’imari yo kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi mu Muryango wa EAC”.

b) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 29 Kanama 2012 u Rwanda rwegukanye Igihembo cy’Imikorere myiza mu Burezi mu Muryango wa Commonwealth mu mwaka wa 2012, rwashimiwe ibyo rwagezeho muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 mu Rwanda kubera imbaraga rwashyize mu gikorwa cyo guteza imbere uburezi bukagera kuri bose.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .