Ishuri ribanza rya Kingdom Education riherereye mu Murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, ku muhanda uva Rwandex, uzamuka ugana kicukiro centre. Kwitanga kw’abarezi ngo niryo banga bakoresha kugirango batsindishe abanyeshuri bose baba bakoze ikizami cya Leta.
Nyuma yo kumenya amakuru y’uko iri shuri ritsindisha abanyeshuri bose baba bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza, kandi bagatsindira ku manota meza, umunyamakuru wa IGIHE yasuye iri shuri.
Iri shuri ryatangiye mu mwaka 2002, ku gitekerezo cy’Itorero rya Deliverance Church, ritangirana abanyeshuri bake bagiye biyongera uko umwaka utashye.
Mashaya Nathan umuyobozi w’iri shuri yatangaje ko iri shuri rifite ibyumba byo kwigiramo 24, rikaba rifite abanyeshuri bagera kuri 564, guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri abanza.
Umuyobozi w’iri shuri yavuze ko, uyu mwaka ari uwa kane abanyeshuri babo bajya gukora ibizami bya Leta, ariko ngo bafite ikizere cyuko ikigo cyabo kizaza mu bigo bya mbere.
Kuba abanyeshuri barimo gukora ikizami cya Leta barateguwe bihagije, ngo nibyo bibaha icyizere cy’uko bashobora kuzaza mu bigo bitanu bya mbere mu gihugu.
Mu myaka ine bamaze bakora ikizami cya Leta, ngo baza mu bigo icumi bya mbere mu gihugu hose.
Ibanga bakoresha kugirango abanyeshuri bose batsinde ikizami cya Leta ngo nta rindi, uretse ubwitange bw’abarezi (abarimu), ndetse n’ubufatanye hagati yabo n’ababyeyi.
Gisa Prince wiga mu mwaka wa gatanu yabwiye IGIHE ko uretse uburere bahabwa n’ababyeyi n’ubumenyi bigira kw’ishuri, ngo hari n’indangagaciro ziranga abanyeshuri ba Kingdom zibafasha kuza ku isongo muri byose arizo ”Umuco, Uburere, ubumenyi no kwihesha agaciro”.
























TANGA IGITEKEREZO