Ubwo hategerejwe iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwa Dr Leon Mugesera ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukuboza, ari kumwe n’abamwunganira basabye ko habanza kwigwa ku bubasha bw’Urukiko Rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda ruri kumuburanisha.
Dr Mugesera n’abamwunganira mu mategeko babiri ari bo Me Jean Felix Rudakemwa na Me Gershom Otachi Bw’Omwanwa, bagaragaje ko ubwo yafatwaga akazanwa mu Rwanda hasabwe ko hakurikizwa ingingo ya 24 y’amategeko ikurikizwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), yanakoreshwa mu kuburanisha abashinjwa ibyaha boherezwa mu Rwanda baturutse muri ICTR cyangwa mu bindi bihugu.
Uruhande rwa Mugesera rugaragaza ko ICTR ifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe kuva ku itariki ya 1 Mutarama 1994 kugeza 31 Ukuboza 1994, ko gufatwa kimwe n’abandi bashinjwa ibyaha bya Jenoside byaba bitanyuze mu mucyo.
Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Martin Ngoga, we yasobanuye ko ingingo z’amategeko yakoreshejwe zisobanutse. Yavuze ko ingingo ziha ICTR kohereza abanyabyaha mu Rwanda zakoreshejwe, ariko ko bidakuraho ko hanateganywa ko umwenegihugu woherejwe ashobora gukurikiranwaho n’ibindi byaha yaba yarakoze mbere.
Martin Ngoga abisobanura yifashishije imyanzuro y’imanza zaciwe muri ICTR, avuga ko Urukiko rwa Repubulika y’u Rwanda rufite ububasha bwo kuburanisha Dr Mugesera.
Ngoga yavuze ko Canada yabajije ubushinjacyaha bw’u Rwanda ko bazakurikiza ingingo z’amategeko ICTR ikoresha, ariko agaragaza ko ibyo bidakuraho ko Leon Mugesera ushinjwa ibyaha yakoze mbere ya 1994 atabibazwa. Ati “Canada ntiyari kohereza Leon Mugesera mu Rwanda kandi yari izi ko mu 1994 [ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga] atari mu Rwanda.”
Dr Mugesera ashinjwa ibyaha birimo gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside, gucura no gutegura icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Mugesera ashinjwa ibyaha bya Jenoside hashingiwe ku ijambo yavuze ku wa 22 Ugushyingo 1992 ubwo yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba) ahitwa ku Kabaya.
Muri iryo jambo riri mu Kinyarwanda abaryumvise bagaragaza ko yakanguriye Abahutu kwica Abatutsi, hakabamo n’aho yavuze ko Abatutsi bagomba kunyuzwa muri Nyabarongo bagasubizwa muri Abisiniya.
Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Repubulika, Bakunduzanye Athanase, yatangarije ababuranyi bombi (ububasha bw’Urukiko ruzaburanisha Dr Mugesera) ko urukiko ruzasoma umwanzuro w’ibyo baburanyeho ku itariki ya 24 Ukuboza 2012.
Urubanza rwabaye mu rurimi rw’ikinyarwanda hifashishijwe umusemuzi ngo Urukiko rubashe kumvikana na Me Gershom Otachi Bw’Omwanwa utumva ikinyarwanda.
Urubanza rwa Dr Mugesera ni rwo rwa mbere rwatangiye kuburanishwa mu Rwanda mu manza z’abashijwa Jenoside yakorewe Abatutsi bohererejwe Ubutabera bw’u Rwanda bafatiwe mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO