00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Iburasirazuba ku isonga mu gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 February 2013 saa 08:13
Yasuwe :

Mu Rwanda, Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa ’internet’ ivuga ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu gukoresha ibiyobyabwenge. Imwe mu mpamvu zibitera ni imiterere yayo kuko ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda na Tanzania, ahakunze guturuka ibyo biyobyabwenge.
Amakuru atangazwa na Polisi ni uko Akarere ka Ngoma ari ko kaza imbere mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, kuko ari ko byinshi binyuzwamo biva muri Tanzania.
Mu rwego rwo guhashya ibyo byaha Polisi y’u Rwanda ishami (…)

Mu Rwanda, Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa ’internet’ ivuga ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu gukoresha ibiyobyabwenge. Imwe mu mpamvu zibitera ni imiterere yayo kuko ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda na Tanzania, ahakunze guturuka ibyo biyobyabwenge.

Amakuru atangazwa na Polisi ni uko Akarere ka Ngoma ari ko kaza imbere mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, kuko ari ko byinshi binyuzwamo biva muri Tanzania.

Mu rwego rwo guhashya ibyo byaha Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu Karere ka Ngoma, ibifashijwemo n’abaturage bayihaye amakuru ku wa gatandatu tariki ya cyenda Gashyantare 2013 yataye muri yombi abantu bafite ibiyobyabwenge.

Abafashwe ni Ntakirutimana Albert wafatanywe ibilo bitanu by’urumogi, Uwimana Agatha na Ndayishimiye Moise bafatanywe ibilo 10 by’urumogi na litiro 15 za kanyanga iwabo mu ngo, ubu bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Nanone Nsengiyumva Jean de Dieu, Habimana Gilbert na Surwumwe J.Paul bo mu Karere ka Kayonza bafatanywe litiro 40 za kanyanga baziturukanye mu gihugu cya Tanzania.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i burasirazuba Spt Nsengiyumva Benoit, avuga ko mu byaha bikorwa kandi bigahungabanya umutekano w’imbere mu gihugu ibyinshi biterwa no kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha. Ibyo byaha birimo ibyo kwiba, kwica no gufata ku ngufu.

Ahamagarira abakoresha ibiyobyabwenge kubyirinda, akanasaba abayobozi b’inzego z’ibanze, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa kugaragaza ubufatanye mu guhashya ikoreshwa ryabyo kuko bisaba uruhare rwa buri wese.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Aba bafashwe bari muri uru rwego, iyi ngingo ikaba ari yo yabahana igihe baba bahamwe n’ibi byaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages