00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru Nziza yizihije imyaka 20 imaze ifasha abatishiboye

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 December 2012 saa 01:49
Yasuwe :

Umushinga Inkuru nziza wizihije imyaka 20 imaze ifasha ipfubyi n’abapfakazi, yanatanze impanyabumenyi ku banyeshuri 88 barangije imyuga mu mashami yo kudoda, ubutetsi n’amahoteri,ububaji, ubusudizi, ubwubatsi no gukora amazi n ishami ry’iby’amashanyarazi.
Pasiteri Ugirimbabazi Elie Umuvugizi Mukuru w’Itorero Inkuru Nziza yatangaje ko Itorero kuva ryashingwa mu mwaka wa 1992, ryafashije abana b’impfubyi n’abapfakazi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bafashije abana babuze ababyeyi (…)

Umushinga Inkuru nziza wizihije imyaka 20 imaze ifasha ipfubyi n’abapfakazi, yanatanze impanyabumenyi ku banyeshuri 88 barangije imyuga mu mashami yo kudoda, ubutetsi n’amahoteri,ububaji, ubusudizi, ubwubatsi no gukora amazi n ishami ry’iby’amashanyarazi.

Pasiteri Ugirimbabazi Elie Umuvugizi Mukuru w’Itorero Inkuru Nziza yatangaje ko Itorero kuva ryashingwa mu mwaka wa 1992, ryafashije abana b’impfubyi n’abapfakazi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bafashije abana babuze ababyeyi muri Jenoside, bafasha imiryango y’abapfakazi.

Yagize ati ”Umushinga wafashije infubyi 448, abapfakazi 251. Abanyeshuri basaga 208 barangije kwiga amashuri abanza. 47 barangiza ay’imyuga mu itorero Inkuru Nziza nyirizina,mu Itorero abasa 48 barangije kwiga kaminuza”.

Kuri ubu abasaga 63 bari kwiga mu mashuri abanza, 17 bararihirirwa kwiga imyuga,na 37 bari kurihirirwa kaminuza, hakiyongeraho 7 batsinze ikizami bahabwa bourse, bafashwa n’umushinga mu kubona ibyangombwa bibafasha kwiga neza.

Peter Andrews uhagarariye Umushinga Inkuru Nnziza, yagize ati ”Hashyize imyaka 31 menye u Rwanda, kuva icyo gihe nari umukanishi,nabashije kwigisha abanyeshuri i Gikondo amasomo y’imyuga, byabagiriye akamaro mu buzima bwabo”.

Andrews washyinze uyu mushinga, kuri ubu awushakira n’abandi baterankunga n’abarimu batandukanye barimo n’abafashije abanyeshuri barangije mu ishuri ry’imyuga ry’ uyu mushinga riri ku Kimisagara mu by’ubutetsi, anakomeza kubaba hafi kuko buri mwaka avuye iwabo mu Bwongereza akabasura.

Itorero Inkuru Nziza rifasha abantu kongera kubaho no kwigarurira ikizere nyuma y’ibibazo bitandukanye abantu bagiye baba mo mu matorero n’amadini atandukanye ndetse n’abadasenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .