Mu gihe hari hamaze iminsi hari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yateye inkubi y’umuyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu abakurikirana ibiganiro bya Radio Ijwi rya Amerika bari mu Rwanda bafite ikibazo cy’uko igenda icikagurika.
Twashatse kumenya imiterere y’iki kibazo maze tubanza kuvugana n’umwe mu banyamakuru b’iyi Radio ukorera mu Rwanda, maze atubwira ko ikibazo bakizi, ndetse ko banakimenyesheje abashinzwe tekiniki mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru -ORINFOR, dore ko ari bo bafite amasezerano ajyanye n’isakazamajwi y’imiyoboro ya Radio Ijwi rya Amarika mu Rwanda.
Nkurunziza Innocent Umuyobozi wa tekiniki muri ORINFOR, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi, ariko bakaba bamaze iminsi barimo gushaka uko cyakemuka burundu, bakaba bakeka ko imihindagurikire y’ikirere ari yo yaba ari nyirabayazana w’iki kibazo, cyangwa se kikaba giterwa n’inyakiramajwi ziri ku kicaro cy’iyo radiyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ngo barimo gukora uko bishiboka kose ngo bikemuke mu maguru mashya.
Radiyo Ijwi rya Amerika porogaramu zayo z’Ikirundi n’Ikinyarwanda zumvikana ku kurongo wa FM wa 104.3, guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo kugera saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo.
Radiyo Ijwi rya Amerika mu Kirundi no mu Kinyarwanda ikoresha abanyamakuru batandatu. Muri abo batandatu, batatu ni Abarundi, abandi batatu bakaba Abanyarwanda. Bose uko ari batandatu bumvikana mu biganiro bya Radio Ijwi rya Amerika, kandi bakorera i Washington D.C. I Washington D.C. hari kandi abandi bakozi babiri bafasha gutunganya ibiganiro muri studio.
Uretse abakorera aha i Washington D.C., hari n’abandi banyashamakuru bari i Bujumbura mu Burundi, i Kigali mu Rwanda, n’i Arusha muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO