00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkongi y’umuriro yibasiye ahakorera Radio Isango Star

Yanditswe na

Venuste Kamanzi

Kuya 12 January 2013 saa 08:39
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2013, ahakorera Radio Isango Star benshi bazi ku izina ryo “Kuri Saint Paul” mu Mujyi wa Kigali, hibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Mu kiganiro nyir’Isango Star, Mugabo Justin, yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi mpanuka yaba yaturutse kuri ’installation y’aho radiyo ikorera.
Ati “Ni installation y’izi nzu, kuko twasanze n’igice kimwe cyo haruguru cy’aya mazu mbere y’uko iyacu ishya kirimo kigurumana, tugerageza kurokora ibintu bike (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2013, ahakorera Radio Isango Star benshi bazi ku izina ryo “Kuri Saint Paul” mu Mujyi wa Kigali, hibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Mu kiganiro nyir’Isango Star, Mugabo Justin, yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi mpanuka yaba yaturutse kuri ’installation y’aho radiyo ikorera.

Ati “Ni installation y’izi nzu, kuko twasanze n’igice kimwe cyo haruguru cy’aya mazu mbere y’uko iyacu ishya kirimo kigurumana, tugerageza kurokora ibintu bike muri studio, ibindi birakongoka.”

Bukuru Pierre Celestin, Umunyamategeko wa Centre Pastoral St Paul Radio Isango Star yakoreragamo avuga ko nawe ibiro bye byari bibangikanye na Isango Star ntacyo byabaye, avuga ko ibyateye inkongi bigomba kwemezwa n’abahanga “experts”.

Bukuru ati “Muri rusange hano muri Kigali hari ikibazo cy’inyubako n’imirimo ikorerwa ahantu itagenewe. Niba Isango yari ifite ibikoresho biremereye ntabwo yari ikwiye kuba ikorera ahantu hari udutsinga dusanzwe nk’utugaragara kuri izi nzu.”

Isango Star yumvikanira ku murongo wa Mz 91.5 FM yagize ikibazo mu masaha ya mu gitondo, bituma iba ihagaze kuko icyumba abanyamakuru bakoreragamo (Studio) cyahiye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Abajijwe igihe radiyo yazongera kumvikana kuko hatahiye umurongo “frequency” hahiye ibikoresho bibonwa n’abantu, Mugabo yatangaje ko biza kumenyekana vuba.

Ati “Turaza kongera twicare ku buryo dushobora kuba twatangariza abantu igihe dushobora kongera kumvikana, ariko icyo nakubwira mu minsi ya vuba turaba tumvikana kumvika.”

Kugeza ubu, ntiharamenyekana agaciro k’ibyangiritse mu ibare, gusa hahiye studio ebyiri n’icyumba cy’abanyamakuru bakoreramo.

Mugabo yatangaje ko nta bwishingizi radiyo ye yari ifite.

Radio Isango Star, ni radiyo yigenga yatangiye tariki 31Ukuboza 2009, kugeza ubu ikaba ifite abakozi bagera kuri 30.

Reba amwe mu mafoto

Uku ni ko intebe z'ahakorera abanyamakuru (Readaction room) zahindutse
'Plafond' y'ahakoreraga Isango Star
Ahari muri 'Studio'
Aha ni aho amajwi ya Isango Star yatururukaga kugira ngo agere ku bayumva (Studio)

Amafoto/ Venuste Kamanzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages