Mu gihe hari bamwe bikundira manyinya by’indengakamere ndetse bikageza ubwo bibarenga bakagaragaza ugusinda, kuri ubu mu mategeko ahana y’u Rwanda hamaze kujyamo itegeko rihana ritababariye umuntu wese ugaragaweho gusinda ku mugaragaro, kabone n’ubwo yaba ari mu kabari.
Mu itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 599 bavuga ko gusinda ku mugaragaro bihanwa n’amategeko.
Igira iti ”Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragara ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”
Na ho mu ngingo ya 600 bavuga ko umuntu uteza urusaku na we itegeko ritamwihanganira, kuko bagira bati ”Umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”
Bamwe mu baganiriye na IGIHE ariko badusabye kudatangaza amazina yabo, bavuga ko batari bazi ko hari itegeko rihana umuntu wasayishije, ariko bakavuga ko uwagira ibikorwa by’urugomo we yabihanirwa.
Umwe muri bo yagize ati “N’ubwo nywa inzoga ntabwo nari nzi ko hari itegeko rihana gusinda, ubuse koko umuntu adasindiye mu kabari yasindira hehe?”



















TANGA IGITEKEREZO