Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu mu ishuri ry’ababyeyi mu Rugunga (APE), mu kwezi k’Ugushyingo bakoze urugendoshuri mu ntara y’Amajyepfo aho basuye inzu Ndangamurage y’u Rwanda hamwe na Kaminuza nkuru y’u Rwanda, bigishwa byinshi ku mateka y’u Rwanda.
Uru rugendo rwateguwe n’ishuri ry’ababyeyi ryo mu Rugunga (APE) kikaba ari igikorwa ngaruka mwaka ku banyeshuri baba barangije amashuri abanza, hagamijwe kwiga amateka yaranze u Rwanda basura inzu ndangamurage hamwe na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Uru rugendo rwitabiriwe n’abanyeshuri bagera ku 140.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Ababyeyi rya Rugunga (APE) Mukagatore Chantal, yatangarije IGIHE ko buri mwaka bategura urugendoshuri ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu, mu rwego rwo kugira ngo bibukiranye ibyo bigishijwe ku mateka y’aho hantu baba basuye, banahigire n’andi.
Mukagatore yagize ati ”Abakiri bato bakwiye kwigishwa amateka nyayo y’igihugu cyacu hakiri kare kare, mu rwego rwo kugira ngo bayamenye uko ari.”
Umukozi wa Kaminuza ushizwe kwandika abanyeshuri, yasobanuriye aba bana ba amavu n’amavuko y’iyi Kaminuza, batambagizwa mu bice bitandukanye byayo, anifuriza ikaze abazagira amahirwe yo kuyigamo.
Umunyeshuri witwa Murindwa Prince Christian yatangarije IGIHE ko uru rugendo barwigiyemo byinshi batari bazi, by’umwihariko inzu ndangamurage y’u Rwanda.
Murindwa yavuze ati ’’Nabonye aho inzuki zikura ubuki (imitiba) aho umwami yararaga, uburiri abakera bararagaho (urutara), mbona n’intebe za Kinyarwanda byanshimishije cyane.”



















TANGA IGITEKEREZO