Nyuma y’ibiganiro byahuje Leta ya Congo, n’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’Ababimbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MUNUSCO), Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe “"Special force" zafatanyaga n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gucunga umutekano muri Rutchuru muri Kivu y’Amajyaruguru, ziratahuka kuri uyu wa Gatandatu.
Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo rivuga ko uku gufatanya kw’Ingabo z’u Rwanda na Congo, byari mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, mu rwego rwo kugarura amahoro muri kariya Karere, kari karazahajwe n’imitwe yotwaje intwaro.
Mu musaruro wavuye muri iki gikorwa, harimo ko FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo, Rudi SOC, Gaheza n’indi, habashije gucibwa integer ku buryo bugaragara ndetse namwe bo muri FDLR batahuka mu Rwanda.
Ubu bufatanye ariko bwaje gucumbagizwa n’imirwano yadutse hagari y’Ingabo za Leta ya Congo , n’umutwe wa M23, , nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’gisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.
Yagize ati: “Kuva imirwano hagati ya FARDC na M23 yakubura, uburyo ibikorwa byakorwaga byarahindutse ku buryo natwe twatangiye gushaka uburyo twagarura ingabo zacu. Twakoze ibiganiro na MONUSCO na n’Ingabo za Congo kuri iki kibazo.
Kompanyi ebyiri z’Ingabo z’u Rwanda, hamwe na bagenzi babo bo muri Congo bazaza ku mupaka wa Kibumba na Kabuhanga bava i Rutchuru, aho ingabo zizambuka umupaka zigaruka mu Rwanda naho iza Congo zerekeze i Goma”.
Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko ibi bikorwa bizongera gusubira, ari uko agahenge kongeye kugaruka.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo byatangiye gukora ibi bikorwa kuva gahunda ya Umoja Wetu yatangira mu kwezi kwa Mbere n’ukwa Kabiri mu 2009. Abasirikari bariyo bagezeyo ku kwezi kwa Kabiri uyu mwaka wa 2012.



















TANGA IGITEKEREZO