Iyo havuzwe inama nkuru z’igihugu, hari abashobora gukeka ko ziterana bakaganira cyangwa se bakiga kubyo basanze, bitabaye ngombwa ko hagira ibitegurwa mbere bizavugwaho. Ariko siko bimeze, buri nama igira izindi nama ziyiteguza, zikanayitegura. Ni nako bimeze ku nama nkuru y’igihugu y’abana, nayo igira uko itegurwa n’ibikorwa mbere y’uiko iba.
Mu kiganiro n’Umujyanama wa Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Emmanuel Nzaramba yadutangarije ko inama y’igihugu y’abana ikusanya ibitekerezo bikuru bikubiyemo imirongo migari y’ibyo abana baba bavanye iwabo ku mirenge no mu tugari.
Kugira ngo abana babashe gukusanya ibi bitekerezo, hari inama zikorwa mu bihe binyuranye ku nzego zo hasi, zihereye ku tugari no ku mirenge. Nzaramba Emmanuel Umujyanama wa Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko ubwo iyi nama ya karindwi y’abana ku rwego rw’igihugu yategurwaga, abana bagize ibiganiro, bagaruka ku ngingo nyinshi zinyuranye, bungurana ibitekerezo hafatwa n’imyanzuro.
Ibyo bitekerezo nibyo biherwaho, kuko abana iyo baje bahagarariye abandi baza barumvise ibibazo bafite n’imitekerereze yabo, akaba ari byo baganiraho mu ruhame rwa bose mu gihe cy’inama Nkuru y’Igihugu y’abana. Emmanuel yongeraho ko abana bazitabira iyi nama ari 550 naho abakuru bakaba 200, bose hamwe ni 250. Inama Nkuru y’igihugu y’abana izayoborwa na Minisitiri w’intebe.
Mu bana 500 bazitabira iyi nama hazaba harimo abahagarariye imirenge yose igize igihugu uko ari 416, abahagarariye abandi ku rwego rw’akarere, abahagarariye abana baba mu nkambi z’impunzi, abahagarariye abana babana n’ubumuga, n’abanA bahagarariye abaturuka nmu bigo byirera.
Mu bakuru bazitabira iyi nama hazaba harimo bamwe mu baherekeje abana,. AbahagararIye guverinoma, abadepite, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, sosiyete sivile n’abandi bfatanhyabiko
NTWALI John Williams


















TANGA IGITEKEREZO