Aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Lauran Zondo ku wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo ubwo basuraga, bakunamira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ishyinguwe mu rwibutso rwa Kigali rwo ku Gisozi.
Ari kumwe n’urubyiruko ruharanira amahoro, Laurana Zondo Umuyobozi w’umuryango A PEACE OF LIFE ari na we wawushinze, yatangaje ko bitari ibintu byoroshye kubwira abantu nk’Abanyarwanda ngo bongere kubana kandi bakabana neza, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko yatangajwe n’uburyo Abanyarwanda babashije kwiyubakira igihugu mu gihe gito bakaba barashimangiye Ubumwe n’Ubwiyunge.
Yakomeje avuga ko impamvu zamuteye bashinga uwo muryango, agahitamo gukorana n’urubyiruko, ari uko ari rwo bayobozi b’ejo bafite imbaraga zo gukora buri kimwe kandi neza.
Nyuma yo kubona ko urubyiruko ari rwo rwumva vuba kandi rukaba rwaragiye rukoreshwa ibibi kenshi, ni byo byatumye yita ku gukorana na rwo kugira ngo babe umusemburo w’amahoro mu Rwanda no ku Isi yose.
Uru rubyiruko ruharanira amahoro ruri mu Rwanda mu ngando z’amahoro, rwaturutse mu matorero ya Gikirisito n’amadini bikorera mu bihugu bitandukanye ari byo u Rwanda, Canada, Kenya, RDC n’u Burundi, ari na byo bihugu kuri ubu uyu muryango ukoreramo.
Amasomo atandukanye arimo guhabwa uru rubyiruko arimo, guharanira amahoro, inkomoko y’amakimbirane n’uburyo bwo kuyakemura n’ubwo kuvura imvuze zo mu mutima (ihungamana). Uru rubyiruko rugera kuri 60 rurimo guhugurwa n’umuryango uharanira amahoro ku Isi witwa A PEACE OF LIFE ku bufatanye n’itorero ry’Ababatisita.



















TANGA IGITEKEREZO