Abaturage bamwe bo mu Rwanda bavuga ko ubutaka butacyera kuko ngo bwashaje, naho abandi barimo n’inzobere mu by’ubuhinzi bakemeza ko kutera biterwa no kubukoresha nabi.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bo mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga bavuga ko kuba ubutaka butacyera bituma umusaruro uba muke.
Gusa hari abavuga ko kutera k’ubutaka bidaterwa n’uko bwashaje, nk’umusaza w’imyaka 87 wabwiye IGIHE ko ubutaka iyo budafashwe neza hari igihe bwanga kwera. Avuga ko mu gihe umuntu ahinga avanamo imyaka asubizamo indi atabanje gushyiramo ibishingwe cyangwa ngo areke harare, bigatuma ubutaka butera.
Ku bwe rero ngo ubutaka bugomba gufatwa neza ku misozi hagasasirwa, aho amazi atagera mu mibande hagacibwa imiyoboro, kugira ngo butanga umusaruro.
Musabyimana Innocent, Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’ ubuhinzi RAB, yatangarije IGIHE ko abaturage bagomba guhagurukira kurwanya isuri kuko itwara ubutaka bagakoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera bityo ubutaka bukabaha umusaruro ukwiye kandi mwiza.
Ikibazo cy’abahanzi bavuga ko ubutaka bwashaje avuga ko ari uko baba batabukoresheje neza ngo babufumbire umusaruro ukaba muke, akabagira inama yo kubusasira bakanaburinda isuri.



















TANGA IGITEKEREZO