Abatuye Umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, barasabwa guhagarika imirimo y’ubwubatsi butujuje ibyangombwa no kureka gutura mu ishyamba ryo kuri Mont Kigali hamwe no kutubaka ahantu hahanamye kuko bishobora gutera impanuka za hato na hato.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, nyuma y’uko hagaragaye imiturire itanoze kuri Mont Kigali no mu nkengero zaho.
Mu murenge wa Kigali hagaragara inzu zituzuye, nyamara ugasanga abantu bazituyemo. Ni ahantu hagoye kugera cyane cyane mu gihe cy’imvura, nyamara abahatuye n’ubwo bavuga ko hatabanogeye bemeza ko baba barahubatse abayobozi barebera.
Ikindi giteye impungenge kandi kinabangamiye ibidukikije ni uko hari abaturage bubatse ahantu hahanamye’ ku buryo amazi ava kuri izo nzu ashobora gutera ibibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko bamwe mu bahatuye basaba ibyangombwa bavuga ko barimo kubaka ibiraro by’inka, ariko nyuma y’igihe gito ugasanga izo nzu zituwemo.
Kugeza ubu inzu zubatswe muri ubwo buryo zizwi n’ubuyobozi zigera ku munani, mu cyumweru gishize hakaba harashenywe izigera kuri eshatu kandi ubuyobozi bukaba busaba abo baturage guhagarika imyubakire nk’iyo.
Abaturage twavuganye bavuga ko batuye muri ubwo buryo kuko nta handi ho kuba bafite, n’ubwo bemera ko nta byangombwa by’ubwubatsi bafite.



















TANGA IGITEKEREZO