00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihanda yo mu mujyi wa Kigali yatangiye kwitwa amazina

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 14 June 2012 saa 05:47
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2012 hatangijwe gahunda yo kwita amazina imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, hashyirwaho ibyaba biyanditseho.
Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle, icyo gikorwa gifitiye akamaro kanini abatuye n’abagenderera umujyi. Ibyo byapa biyobora abagenda mu mujyi, bifasha abacuruzi kuranga aho ibicuruzwa byabo biherereye.
Avuga kandi ko bizafasha abaturage mu rwego rw’umutekano, kuko uwagira ikibazo yashobora guhamagara (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2012 hatangijwe gahunda yo kwita amazina imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, hashyirwaho ibyaba biyanditseho.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle, icyo gikorwa gifitiye akamaro kanini abatuye n’abagenderera umujyi. Ibyo byapa biyobora abagenda mu mujyi, bifasha abacuruzi kuranga aho ibicuruzwa byabo biherereye.

Avuga kandi ko bizafasha abaturage mu rwego rw’umutekano, kuko uwagira ikibazo yashobora guhamagara abawushinzwe bakamugeraho bitabagoye.

Mu rwego rw’ubutabazi , umuntu ashobora guhamagara ingobyi y’abarwayi (ambulance) ikamugeraho itayobye, kuko buri muhanda uba ufite izina ryayo na buri nzu ifite numero yayo.

Ndayisaba Fidèle akomeza avuga ko kuba ku cyapa handitseho impine y’ijambo (abbreviation) riherekejwe n’umubare, bizorohera abantu benshi gusobanukirwa neza aho bagana, kuko gusoma imibare byoroshye kurusha gusoma inyandiko ndende, cyane cyane ko hari n’ababa basobanukiwe ururimi ryanditsemo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ikigamijwe ari ukugira umujyi mwiza w’intangarugero mu karere, kandi ko imihanda yose yo mu mujyi igomba kujyaho ibiyiranga.

Hari amazina yasimbuwe kubera amateka igihugu cyanyuzemo.
Iki gikorwa kizamara igihe cy’amezi atatu, gitwaye akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadolari y’Abanyamerika, ni ukuvuga miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari n’ibindi bikorwa biteganije mu gihe cya vuba bijyanye n’iyi gahunda nko gushyira nimero ku nzu.

Amazina y’imihanda yizwe anemezwa n’inama y’Abaminisitiri yateranye muri Mata uyu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages