00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’isuku y’imisarane ya Kizungu gikomeje gutera inkeke abayikoresha

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 6 September 2012 saa 11:15
Yasuwe :

Imisarane ya Kizungu ikoreshwa hirya no hino mu Gihugu by’umwihariko ahantu hari iterambere, itandukanye n’iya gakondo bitewe nuko isaba isuku y’umwihariko kandi ihoraho. Iyi misarane isigaye igaragara hirya no hino ahantu hahurira abantu benshi, usanga abashizwe kuyisukura binubira umwanda w’abayikoresha, abayikoresha nabo bagashinja abayisukura ko batita kw’isuku yayo.
Mu Mujyi wa Kigali hirya no hino usanga iyi misarane mu bigo bitandukanye, mu Nyubako zikorerwamo imirimo itandukanye, (…)

Imisarane ya Kizungu ikoreshwa hirya no hino mu Gihugu by’umwihariko ahantu hari iterambere, itandukanye n’iya gakondo bitewe nuko isaba isuku y’umwihariko kandi ihoraho. Iyi misarane isigaye igaragara hirya no hino ahantu hahurira abantu benshi, usanga abashizwe kuyisukura binubira umwanda w’abayikoresha, abayikoresha nabo bagashinja abayisukura ko batita kw’isuku yayo.

Mu Mujyi wa Kigali hirya no hino usanga iyi misarane mu bigo bitandukanye, mu Nyubako zikorerwamo imirimo itandukanye, ndetse no mu mazu y’ubucuruzi tutibagiwe aho abagenzi bategera imodoka.
Aho GIHE yagiye hose ireba kw’isuku ndetse n’ikoreshwa ry’iyi misarane yasanze abakoresha iyi misarane ndetse n’abashinzwe kuyisukura bahuriza ku kibazo cy’isuku nke iyiranga, ahanini ikaba iterwa na bamwe mu bayikoresha binyuranyije nu buryo ikwiye gukoreshwamo.

Muri Gare ya Kimironko umwe mu bashizwe gusukura iyi misarane yadutangarije ko babangamirwa cyane n’ abantu baza bakayanduza birenze urugero ntibanasukemo amazi, iyo ushinzwe isuku yayo agize uwo afatira mu cyuho yangije uwo musarani akamubaza impamvu atawusukuye ngo bavuga ko baba batanze amafaranga yabo nta kindi bagomba ku babaza.

Mu mujyi hagati mu nyubako zitandukanye, abakoresha iyo misarane ya kizungu baratunga agatoki abashinzwe kuyisukura ko batabikora uko bikwiye, bakaba bavuga ko hari iyo ujyamo ugasanga nta mazi arimo, nta rupapuro rw’isuku rurimo, wanasohoka ukabura amazi yo gukaraba.

Ibi ariko siko abakora isuku mu misarane yo mu nyubako ya Kigali City Market babibona kuko basanga abantu babagana bashaka gukemura ikibazo baba bafite bamwe muri bo bayangiza ku bushake, aho usanga umuntu aza aho bicara akahakandagira, yarangiza ntiyibuke gusukamo amazi, ngo hari n’aho usanga basohoka bagatwara impapuro z’isuku ziba ziri muri iyo misarane, by’umwihariko abagore bagendana amasakoshi.

Abagabo ariko nabo ngo si shyashya kuko hari bamwe badatinya kwihagarika aho bakagobye gukarabira, ibi kandi ngo mu babikora usanga benshi muri bo ari abasirimu.

Ku kibazo cy’amazi akunze kubura hirya no hino, abakora isuku mu misarane badutangarije ko hari indobo basukamo amazi, bagashyiramo n’icyo umuntu yakoresha asuka amazi mu musarane ariko ngo ababikora ni mbarwa, ahubwo usanga ayo mazi bayashyizemo umwanda utandukanye. Iyi misarane ya kizungu iyo idasukuwe neza ishobora kuba imbarutso y’uburwayi butandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages