Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubukerarugendo n’amapariki mu Rwanda, gitangaza ko cyongereye ibiciro byo gusura ingagi zo mu birunga haba ku Banyarwanda no ku banyamahanga.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ku wa 21 Ukuboza 2012, Rica Rwigamba, Umuyobozi ufite ubukerarugendo ho inshingano, yagize ati “ Igiciro cyo gusura ingagi cyariyongereye kubera ko abashaka kuzisura bagenda biyongera cyane. Dukeneye kubanza kunononsora neza gahunda yo kubakira kugira ngo dutange serivisi inoze.”
Rwigamba yakomeje avuga ko kukizamura ari imwe mu nzira zatoranijwe yo gushishikariza ba mukerarugendo kwitabira gusura n’ahandi hantu nyaburanganga, aho guhugira gusa ku ngagi kandi ibyiza bitase u Rwanda ari byinshi.
Avuga ko ikibazo ubukerarugendo buhura na cyo muri ibi bihe ari uko nta gahunda yigeze ibaho mu bihe byashize yo gukangurira ba mukerarugendo kwitabira gusura ahandi hantu nyaburanga haboneka ibyiza, aho kwibanda gusa ku ngagi zo mu birunga.
Ibiciro byo gusura ingagi byazamutse ku buryo bukurikira: Ku Banyarwanda byavuye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 bigera ku bihumbi 30, naho ku banyamahanga ava ku madolari y’Abanyamerika 500 agera kuri 750.
Pariki y’igihugu y’ibirunga ahabarizwa ingagi zo mu misozi, ni imwe mapariki make ku isi afite izo nyamaswa zikunze gusurwa n’abamukerarugendo. Ihana imbibi n’ibihugu bya Congo-Kinshasa na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO