Abagize Icyumba cy’urubyiruko rwikorera (Chamber of young Enterpreneurs) gikorera mu rugagaga rw’abikorera (PSF), batangiye gahunda yo kwigisha mu bigo by’amashuri makuru na za Kaminuza ibijyanye n’ubucuruzi ikazamara umwaka aho batangiriye muri KIST.
Nk’uko byatangajwe na Hakizimana Lydie uyobora ihuriro ry’urubyiruko rwikorerera muri PSF, ngo iyi gahunda bayitangiye kubera ko babonye ko abantu benshi barangije amashuri bashobora gukora ubucuruzi, bityo ngo bahisemo kuzajya basanga uru rubyiruko bakabahuza n’abantu batandukanye bashobora kubaha ubumenyi butuma bakora iyi mirimo neza.
Avuga kandi ko batangiriye muri KIST ariko ngo icyo gikorwa kizakorwa mu mashuri makuru yose na kaminuza biri mu Rwanda.
Ibi biganiro ku bumenyi rusange mu bucuruzi byatangiranye n’insanganyamatsiko y’uko umuntu yabona Imari yo gutangiza umushinga, aho Manzi Benjamin ukuriye ishoramari muri Banki Nyarwanda Itsura amajyambre (BRD) yijeje urubyiruko ko umuntu ukoze umushinga wateza imbere abantu benshi byoroshye kubona inguzanyo muri Banki akoramo.
Abajijwe inama yagira abashaka gushora mu ikoranabuhanga ngo babone inguzanyo vuba kandi babashe gutera imbere, yavuze ko ntamuntu watekererezwa umushinga, ariko bashora mu ikoranabuhanga bakurikije ibikenewe aho batuye, bakiteza imbere.
Shimirwa Dieudonné ukuriye ihuriro Junior Chamber International muri KIST, avuga ko hari byinshi azungukira muri ibi biganiro.
Yagize ati “Muri iri somo ryambere nungutse gutinyuka inguzanyo hari benshi bibazaga uko babona banki ibatera inkunga ngo bakore umushinga, ariko nsobanukiwe ko igitekerezo cyiza cyonyine gishobora gutuma umuntu abona inguzanyo kuko hashyizweho ikigega cyunganira abadafite ingwate.” Anongeraho ko n’abanyeshuri batabashije kuboneka bashobora kuzakururwa n’ubumenyi bazahavana.
Muri iyi minsi mu Rwanda, urubyiruko rukunze kuvuga ko rwibasiwe n’ubushomeri. bakangurirwa kwihangira imirimo ariko nanone bakagira ibibazo by’igishoro cyanaboneka ingwate ikagaragara nk’ibagora, nyamara binyuze mu bufatanye na PSF mu cyumba kireba iby’urubyiruko rwikorera, abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza n’urundi rubyiruko rusanzwe, bagiye kujya bahabwa amasomo rusange ajyanye n’ubucuruzi bikazafasha mu ishoramari.
Batangiriye ku bijyanye ko kubona imari yo gutangiza umushinga, bazakurikizaho ibijyanye n’imisoro, amategeko n’amasezerano mu bucuruzi, aho bazahabwa amasomo agera kuri 21.



















TANGA IGITEKEREZO