Mu gihe Akarere ka Nyanza kazanye uburyo bushya bwo kugaya abayobozi b’inzego z’ibanze bakora nabi no gushima abakora neza bakabikora batanga ibyemezo by’ishimwe n’iby’umugayo, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi asanga ubu ari uburyo bwiza kuko uwakoze neza akwiye gushimwa naho uwakoze nabi akagawa.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa gatanu abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ubwo twamubazaga icyo avuga kuri iryo tangwa ry’ibyemezo by’umugayo mu Karere ka Nyanza.
Minisitiri w’Intebe yagize ati ”Uwakoze neza akwiye gushimwa. Ashobora guhabwa ishimwe harimo n’icyemezo. Uwakoze nabi aragawa. Niba Nyanza yarahisemo kugaya itanga icyemezo, ndizera ko abagawe bazikosora bagakora neza ubutaha bagashimwa."
Ku itariki ya 14 Kamena uyu mwaka ni bwo mu Karere ka Nyanza hatangijwe gahunda yo gutanga ibyemezo by’umugayo ku bayobozi bafite imikorere idahwitse. Uwabimburiye abandi ni Ruhanika Alfred uyobora Umudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Gatagara mu Murenge wa Mukingo.
Ruhanika wahawe icyemezo cy’umugayo yavuze ko umugayo yahawe awemera, ati “Hari abakeka kuryamirwa mu mitangire y’ibihembo, ariko njye umugayo nahawe ndawemera.”
Murenzi Abdallah, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, ni we ubwe witangiye ibyo bihembo ku bayobozi bashimwe n’uwagawe ku bw’imikorere idahwitse.
Inkuru bifitanye isano:
Nyanza : Ruhanika Alfred ni we wegukanye icyemezo cy’umugayo



















TANGA IGITEKEREZO