00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 31 Ukwakira 2012

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 October 2012 saa 11:57
Yasuwe :

None kuwa Gatatu, tariki ya 31 Ukwakira 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifatanya mu kababaro n’imiryango y’ababuze ababo bahitanywe n‟ibiza biturutse ku mvura mu turere twa Kicukiro, Rusizi, Rubavu na Rutsiro, kandi isaba ko serivisi zibishinzwe zihutisha ubutabazi, iboneraho gusaba inzego zose gukangurira abantu uburyo bashobora kwirinda ibiza.
Inama y’Abaminisitiri yishimiye (…)

None kuwa Gatatu, tariki ya 31 Ukwakira 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifatanya mu kababaro n’imiryango y’ababuze ababo bahitanywe n‟ibiza biturutse ku mvura mu turere twa Kicukiro, Rusizi, Rubavu na Rutsiro, kandi isaba ko serivisi zibishinzwe zihutisha ubutabazi, iboneraho gusaba inzego zose gukangurira abantu uburyo bashobora kwirinda ibiza.

Inama y’Abaminisitiri yishimiye igihembo cya ’Africa Peace personality of the year’ cyahawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 19 Ukwakira uyu mwaka. Perezida wa Repubulika akaba yarahawe icyo gihembo ku rwego rwa Afurika. Iki gihembo Perezida Kagame yagihawe kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku Banyarwanda ku buryo bw’umwihariko ndetse n’Abanyafurika muri rusange mu rwego rwo gushaka amahoro.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10/10/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri 2012. Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abanyarwanda bakoresha amabanki n’ibigo by’imari mu kubitsa no kugurizwa bamaze kuba benshi, yishimira iyo ntambwe yagezweho, isaba ko Abanyarwanda bakomeza kwitabira gukorana n’amabanki.

3. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye kandi yemeza ishusho y’imikoreshereze y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2012.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwifashe, yishimira intambwe imaze kugerwaho. Inama yemeje ingamba ziteza imbere ubwo bucuruzi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yihariye yo korohereza abarimu kubona inguzanyo, binyuze mu Kigega Umwalimu SACCO.

6. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho gahunda n’ingamba byo kuvugurura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, irazemeza.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yerekeye ishyinguranyandiko.

8. Inama y’Abaminisitiri yemereye Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda uruhushya rwo gucunga igice cy„ishyamba rya Magaba.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imigabane ingana na 40% Leta ifite muri Sosiyete yo guhinga Umuceri ya Rwamagana (RRS) igurishwa.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imigabane ingana na 60% Leta ifite mu nganda z’umuceri za Mayange, Kirehe na Gatsibo igurishwa.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Imicungire y’Ibiza.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda ruba mu Itsinda ritegura Inama Mpuzamahanga ya 5 yo kuvanaho Igihano cyo Kwicwa izabera i Madrid muri Esipanye, mu mwaka wa 2013, nk’uko rwabisabwe mu butumire bwa Esipanye na Noruveji.

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo gushyira mu bikorwa Umushinga Gishwati wo kwagura, gutunganya no gusaranganya ubutaka bwaho.

14. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

 Umushinga w’itegeko rigena imicungire y’ibiza;

 Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye;

 Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N°54/2010 ryo ku wa 25/01/2011 rishyiraho Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

15. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

 Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n° 04/01 ryo kuwa 03/05/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza;

 Iteka rya Perezida rigena imishahara y’Abapolisi;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Prof. RUGEGE Geoffrey, wari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, ikiruhuko cy’izabukuru;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibirango bya Polisi y’u Rwanda byerekeye amapeti n‟Ikirangantego.

16. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu mwanya ku buryo bukurikira:

Muri Perezidansi ya Repubulika

Bwana Bwanakweri John: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibyo gusesengura amategeko.

Mu Rukiko rw’Ikirenga

 Bwana NSABIMANA Aphrodis: Umuyobozi ushinzwe itumanaho;

 Bwana HATEGEKIMANA Daniel: Umuyobozi ushinzwe igenamigambi;

 Bwana BIZIMANA SEBAGABO Robert: Ushinzwe Protocol.

Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe

 Madamu UMUGWANEZA Clementine: Ushinzwe gusesengura Politiki y’Ubukungu mu Ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Guverinoma.

 Bwana NZARAMBA Emmanuel: Ushinzwe guhindura inyandiko.

 Bwana MUNYABURANGA Cyprien: Ushinzwe gukurikirana amategeko.

Mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma

 Bwana NDOLI Joel Pierre : Ushinzwe gusesengura itangazamakuru

 Bwana MUCYO Gilbert : Ushinzwe ubushakashatsi mu itangazamakuru

 Bwana KAMASA ATUKUZWE Kim: Ushinzwe ubushakashatsi mu itangazamakuru

 Bwana KAMBANDA Noel : Ushinzwe ubushakashatsi mu itangazamakuru

 Bwana MANDELA MUZINGA Sam: Ushinzwe ubushakashatsi mu itangazamakuru

 Bwana HASHAKINEZA Jean Claude: Ushinzwe ubushakashatsi mu itangazamakuru

 Bwana KAGORORA Sam: Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari.

Muri MINAFFET

 Bwana MABONEZA Sana, Umuyobozi ushinzwe Protocol;

 Bwana RUBAYITA Eric, Umuyobozi ushinzwe Asia na Oceania.

Muri MIDIMAR

Bwana MUNYAZIKWIYE Jérôme: Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga

 Bwana RUGEMINTWAZA Jérôme: Umuyobozi ushizwe Ubutegetsi n’Imari.

Mu Nama y’Igihugu y’Amashuri Makuru

 Bwana BAGABO Frank: Umuyobozi w’Ubutegetsi n‟Imari.

Mu Kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga (WDA)

Bwana NDAYISABYE Antoine: Umuyobozi w„Imari.

17. Mu bindi

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko icyumweru ngarukamwaka cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizatangira tariki ya 9 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2012. Insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge igira iti: Twiheshe Agaciro dufatanya kubaka ejo hazaza heza.

b) Minisitiri ushinzwe Umuryango w‟Ibihugu bya Afurika y‟Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwateguye Icyumweru cya 3 cya EAC kizaba kuva tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 4 Ugushyingo 2012. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: Kuzirikana ibikorwa by’Umuryango wa EAC mu nzego za Leta n’Akamaro bifite mu Iterambere ry’u Rwanda.

c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Icyumweru cy’Umuco kizizihizwa kuva tariki ya 19 kugera ku ya 23 Ugushyingo 2012. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umuco, isoko y’iterambere." Umuhango wo gutangiza iki cyumweru uzabera mu Karere ka Musanze, naho gusoza icyo icyumweru bizabera kuri Sitade Amahoro.

Yanayimenyesheje kandi ko Iserukiramuco Nyafurika ku ncuro ya 8 rizaba kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2013. Insanganyamatsiko igira iti “The Spirit of Expression/ Uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo."

Yanayimenyesheje kandi ibikorwa bya siporo bikurikira:

 Ikipi ya Handball ya Polisi y‟Igihugu izitabira amarushanwa ya 34 ya Afurika azabera muri Maroc kuva tariki 14 kugera ku ya 25 Ugushyingo 2012;

 Ikipe y‟igihugu ya karate, Abagore n‟Abagabo, izitabira amarushanwa ya 21 y‟Abakuru kuva tariki ya 21 kugera ku ya 25 Ugushyingo 2012, azabera i Paris mu Bufaransa;

 Isiganwa ku magare ryiswe “Tour du Rwanda“ rizaba kuva ku wa 18 kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2012.

 U Rwanda ruzakira kuva tariki ya 28 Ukwakira kugera ku ya 15 Ugushyingo amasomo Mpuzamahanga agenewe Abigisha Abasifuzi baturutse mu bihugu 20 bya Afurika bivuga igifaransa;

 Tariki 14 Ugushyingo 2012 u Rwanda ruzakira umukino wa gicuti w‟umupira w‟amaguru wo kwishyura. Ikipe y‟Igihugu yari yanganije 0 kuri 0 mu mukino ubanza.

d) Minisitiri w‟Imari n‟Igenamigambi yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzigama biteganyijwe tariki ya 31 Ukwakira 2012. Yayimenyesheje kandi ko hateganyijwe gahunda yihariye y‟icyumweru cyo kuzigama kuva tariki ya 29 Ukwakira 2012 kugeza tariki ya 3 Ugushyingo ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tuzigamire ejo hazaza, twiheshe agaciro”.

e) Minisitiri Ushinzwe Imirimo y‟Inama y‟Abaminisitiri mu izina rya Minisitiri w‟Uburinganire n‟Iterambere ry‟Umuryango yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko Ukwezi kwahariwe Umuryango kwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2012 mu Ruhango kuzasozwa ku wa 8 Ugushyingingo 2012 mu Karere ka Burera. Insanganyamatsiko igira iti, “Duteze imbere umuryango twimakaza indangagaciro z‟umuco nyarwanda”.

Yayimenyesheje kandi ko kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo 2012 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2012, u Rwanda ruzifatanya n‟ibindi bihugu byo ku isi muri gahunda y‟iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore. Insanganyamatsiko y‟uyu mwaka iragira iti: “Amahoro mu muryango, amahoro ku isi. Twese hamwe turandure ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

f) Minisitiri w‟Ubutegetsi bw‟Igihugu yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko Ikigo cy‟Igihugu gishinzwe Imiyoborere cyateguye inama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rwo hejuru ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ihuriro riri hagati y’imiyoborere myiza n’umutekano muri Afurika / Gusuzuma ibigomba gukorwa ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari”.

Iyi nama izabera muri Hotel des Mille Collines kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 7 Ugushyingo 2012.

g) Minisitiri w‟Ubuhinzi n„Ubworozi yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko umunsi mpuzamahanga w‟Ibiribwa ku Isi mu Rwanda wijihijwe ku wa 30 Ukwakira 2012 i Runda mu Karere ka Kamonyi, Intara y‟Amajyepfo. Insanganyamatsiko y‟uyu mwaka yagiraga iti : “Amashyirahamwe y’ubuhinzi, ni inzira iboneye yo kugaburira Isi“.

h) Minisitiri w‟Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko icyumweru cyahariwe gutera amashyamba kizatangira ku wa 6 Ugushyingo 2012 kikazasozwa ku wa 16 Ugushyingo 2012. Muri icyo cyumweru, hazaterwa ingemwe z’ibiti ku buso bwa Hegitari 19,500. Insanganyamatsiko iragira iti “Amashyamba afashwe neza, abantu bafite ubuzima bwiza."

i) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n„Ubutwererane yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko ku wa 18 ukwakira 2012, u Rwanda rwatorewe kuba mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro ku Isi. U Rwanda rukazatangira imirimo rwatorewe guhera taliki ya 1 Mutarama 2013.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Musoni Protais, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages