00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Amashuri yatsindishije neza yagenewe ishimwe

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 22 March 2013 saa 05:07
Yasuwe :

Ibigo by’amashuri byabaye indashyikirwa mu mitsindishirize y’amanyeshuri mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwabigeneye impamyabushobozi zo kubushimira igikorwa cyiza bwakoze.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette, abashimira yavuze ko muri rusange amashuri y’Iburasirazuba yitwaye neza mu gutsindisha abanyeshuri. Yavuze ko gutanga ishimwe ku bigo by’amashuri ari gahunda yateguwe kugira ngo abarezi bakangurirwe gukomeza iyi ntera nziza, (…)

Ibigo by’amashuri byabaye indashyikirwa mu mitsindishirize y’amanyeshuri mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwabigeneye impamyabushobozi zo kubushimira igikorwa cyiza bwakoze.

Aha hari mu muhango wo guhemba amwe mu mashuri yitwaye neza

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette, abashimira yavuze ko muri rusange amashuri
y’Iburasirazuba yitwaye neza mu gutsindisha abanyeshuri. Yavuze ko gutanga ishimwe ku bigo by’amashuri ari gahunda yateguwe kugira ngo abarezi bakangurirwe gukomeza iyi ntera nziza, ati “Muri rusange amashuri yose yitwaye neza, ariko twahisemo guhemba amashuri atatu muri buri cyiciro kugira ngo ibi bibere ibindi bigo urugero ubutaha buri wese azagerageze gukora uko ashoboye.”

Yavuze ko iyi gahunda igiye kujya ikorwa buri mwaka, asaba abayobozi b’amashuri n’abarezi gukomeza gushyira imbaraga mu guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe.

Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’ubuyobozi bw’ibigo ndetse na komite z’ababyeyi mu guhangana n’ikibazo cy’abanyeshuri baterwa inda z’indaro bikabaviramo guhagarika amashuri.

Ibyiciro cy’amashuri byahembwe

Mu cyiciro cy’amashuri abanza hahawe impamyabushobozi ibigo bitatu bya Bright Academy, Newlife scoll na Espoir de l’Avenir. Ibi bigo byitwaye neza mu banyeshuri icumi ba mbere ku rwego rw’igihugu baba abo mu kigo cya Bright Academy cyo mu Karere ka Nyagatare, naho batanu ba mbere baba abo mu kigo cya New life giherereye mu Karere ka Kayonza.

Mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hashimiwe ikigo cya Maranyundo Girl’s School cyo mu Karere ka Bugesera, NewLife High School cyo mu Karere ka Kayonza na Groupe Scolaire Buhabwa cyo mu Karere ka Kayonza.

By’umwihariko ikigo cya G S Buhabwa cyashimiwe kuba ari ikigo cyubatswe muri gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda cyabashije gutsinda neza kikaza ku mwanya wa gatandatu mu rwego rw’igihugu.

Mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuyehashimiwe ibigo bya Cornerstone Leadership Academy cyo mu Karere ka Rwamagana, Karangazi Secondary school cyo mu Karere ka Nyagatare na College ADEGI Gituza cyo mu Karere ka Gatsibo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .