00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiro by’abinjira n’abasohoka byataye muri yombi uwagurishaga impapuro bakiraho ibyangombwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 July 2012 saa 09:45
Yasuwe :

Kuri uyu wa mbere, Mu murenge wa Kacyiru ahazwi ku izina ryo kuri Minisiteri aho abagenzi bafatira imodoka hafatiwe umusore witwa Nsabeyesu Patrick Pacifique, uvuga ko atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Ngoma, Umudugudu w’Inteko, arimo guteka imitwe ku bantu bagana serivisi z’Abinjira n’Abasohoka akabagurisha urupapuro rw’uzuzwa n’abasaba Laissez-passer (Formulaire) kimwe na nomero abantu bahabwa ari nazo zikurikizwa iyo bakira abantu uko bagiye akurikirana. (…)

Kuri uyu wa mbere, Mu murenge wa Kacyiru ahazwi ku izina ryo kuri Minisiteri aho abagenzi bafatira imodoka hafatiwe umusore witwa Nsabeyesu Patrick Pacifique, uvuga ko atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Ngoma, Umudugudu w’Inteko, arimo guteka imitwe ku bantu bagana serivisi z’Abinjira n’Abasohoka akabagurisha urupapuro rw’uzuzwa n’abasaba Laissez-passer (Formulaire) kimwe na nomero abantu bahabwa ari nazo zikurikizwa iyo bakira abantu uko bagiye akurikirana.

Nsabeyesu Patrick Pacifique yafashwe amaze kugurisha Formulaire ebyiri yazihaye abantu baje gusaba Laissez-passer, anafatanwa izindi Formulaire eshanu ndetse na nomero eshatu yari arimo gushaka abo azigurisha. Formulaire imwe akaba yayigurishaga amafaranga magana atanu (500) naho kuwushaka nimero akamusaba amafaranga magana atatu (300).

Muri serivisi zitangwa n’Abinjira n’Abasohoka Impapuro zuzuzwa n’abasaba ibyangombwa (Formulaire) kimwe na nomero zihabwa abantu kugirango bakirwe uko bagiye baza bitangwa nta kiguzi.

Uyu Nsabeyesu ngo yazaga inshuro nyinshi agasaba guhabwa Formulaire akazibika ndetse agafata na nomero nyinshi akaza kuzigurisha. Ibikorwa bye akaba ari ubutekamutwe yakoraga ku bantu bagana serivisi z’Abinjira n’Abasohoka kuko ibyo yabagurishaga byose bitangirwa ubuntu.

Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka burakangurira abagana serivisi butanga kutumva abababeshya, ahubwo bakajya basobanura abakozi babishinzwe mu gihe haricyo badasobanukiwe cyangwa bifuza.

Uretse aba babagurisha ibi byavuzwe haruguru, hari n’abakomisiyoneri babeshya abantu ko babuzuriza Formulaire bakanabandikira amabaruwa bagambiriye bose kubakuramo amafaranga, rimwe na rimwe bakanabakorera amakosa mu byo babuzuriza bikaba byanagira ingaruka kuri serivisi.

Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bukaba busaba abagana serivisi zabwo kwirinda abatekamutwe bababeshya bagambiriye kubakuramo amafaranga kandi ibyo bababeshya ari uburenganzira bwabo kubibona.

SEBUTEGE Ange ushinzwe itangazamakuru mu Biro by’abinjira n’abasohoka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages