00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihano ku batanga serivisi mbi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 March 2013 saa 09:09
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba yavuze ko abayobozi badatanga serivise nziza ku bo bashinzwe kuyobora, ndetse n’abandi bagiye guhagurukirwa bakagenerwa ibihano. Arasaba abayobozi kwicisha bugufi bakubaha abaturage, ndetse bakabegera, kuko aribwo bazarushaho kumenya ibabazo bafite bagafatanya kubikemura.
Ubwo butumwa bwo gutanga serivisi nziza, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yabugejeje ku bari mu nteko y’umujyi yateranye kuya 3 werurwe 2013, yari yahuje abayobozi b’inzego (…)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba yavuze ko abayobozi badatanga serivise nziza ku bo bashinzwe kuyobora, ndetse n’abandi bagiye guhagurukirwa bakagenerwa ibihano. Arasaba abayobozi kwicisha bugufi bakubaha abaturage, ndetse bakabegera, kuko aribwo bazarushaho kumenya ibabazo bafite bagafatanya kubikemura.

Ubwo butumwa bwo gutanga serivisi nziza, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yabugejeje ku bari mu nteko y’umujyi yateranye kuya 3 werurwe 2013, yari yahuje abayobozi b’inzego zibanze bose guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ikaba yari yanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James na bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Muri iyi nteko y’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti : “Uruhare rw’abaturage mu majyambere y’igihugu baganisha kwigira’’ Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James wari muri iyo nama, yasabye abayobozi guharanira kurangwa igihe cyose n’umuco wo kuba indashyikirwa mu mitangire ya serivise nziza nk’uko bahora babisabwa, kuko asanga ari bimwe mu byafasha kongera umusaruro, bigafasha n’abaturage kwivana mu bukene. Yagize ati : “Icyo mwebwe abayobozi musabwa ni ukugira imyumvire imwe, mugasangira ibitekerezo bituma mwuzuza neza inshingano zanyu, dore ko akenshi bisaba kwitanga’’.

Biyemeje guca umuco wo gusiragiza abaturage

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Kicukiro ni umwe mu bayobozi bagejeje ibitekerezo byabo ku nteko y’Umujyi wa Kigali. Mu bitekerezo yatanze yanenze abayobozi bagitanga serivise mbi, bataboneka mu gihe bakenewe bitwaza ko bahora mu nama aho gufata igihe kimwe bagakemura ibibazo by’abaturage.

Yasabye ko umuyobozi ugaragaweho imikorere nk’iyo atakomeza guhishirwa, ko yashyirwa ahagaragara agahwiturwa.

Yagize ati “umuco wo gusiragiza abaturage ugomba gucika’’. Naho umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage ati “mu byukuri icyo dusabwa twakabaye dukora ni ukwiyoroshya, tugaca bugufi imbere y’abaturage dushinzwe kuyobora, kuko aribwo abaturage bazatwibonamo, bityo dufatanyirize hamwe gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibareba’’.

Ku kibazo cy’imikorere y’abayobozi b’imidugudu, umuyobozi w’umujyi wa Kigali yabasabye gukora neza bakirinda kwivanga mu bibazo by’ubutaka dore ko bamwe muri bo bagaragaje inzitizi z’uko bambuwe ubushobozi, kuko batagitunze kashe y’akazi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle yibukije abayobozi b’Imidugudu zimwe mu nshingano zibareba nk’ubukangurambaga ku baturage no kubagezaho amakuru arebana na gahunda za Leta, avuga ko ibyo bidakenera kuba batunze kashe, ahubwo asaba ko bajya bafashwa mu birebana n’itumanaho. Umuyobozi w’umudugudu wa Bwiza mu karere ka Gasabo avuga ko gutunga kashe kuri bo atari ikibazo cyababuza kuzuza inshingano zabo, ahubwo agaragaza impungenge z’uko hari igihe umuturage ashobora kugira ibyo yiyongerera mu nyandiko aba yahawe, nyuma bikitirirwa ubuyobozi kandi ataribwo bwabikoze.

Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages